Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abakoresha basabwe kwirinda akarengane ako ari ko kose mu murimo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Fanfan, Guverineri Mufulukye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umurimo wahujwe no kwizihiza imyaka 100 Umuryango mpunzamahanga w’umurimo (ILO) umaze ushinzwe. Uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Nyagatare.

lnsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umurimo uyu mwaka iragira iti “Duteze Imbere Umurimo Utanga Umusaruro,Twihutishe Iterambere”

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Minisitiri Rwanyindo n’abandi bayobozi batandukanye babanje gusura uruganda rw’umuceri rwa Nyagatare n’uruganda rukora amakaro rwa “East African Granite Industries” basobanurirwa imikorere yazo n’uruhare zigira mu guhanga imirimo no mu iterambere ry’aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudian, yashimiye Leta yatekereje kwizihiriza umunsi w’umurimo muri aka karere, avuga ko muri aka karere hari abakozi ba Leta 3450 n’abandi bakozi 520 bakora mu bigo bitandukanye bagira uruhare mu kwihutisha iterambere ryako.

Guverineri Mufulukye yashimiye abateguye uyu munsi w’umurimo, avuga ko muri iyi ntara hari ibikorwa byinshi byagezweho haba mu buhinzi n’ubworozi, imihanda, inganda, amahoteli n’ibindi bikorwa bitandukanye kubera ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cyacu.

Yasabye abakoresha n’abakozi ko kwizihiza uyu munsi bibaha gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere Umurimo, aho bitagenda neza hafatwe ingamba. Nk’ubuyobozi tuzaharanira ko nta karengane gakorerwa umuntu uwo ariwe wese.

Yashimiye Leta ikomeza gufasha kugira ngo ngo abari kuri iyo mirimo yose bayikore neza mu mahoro n’umutekano, avuga ko iyi ntara ifite amahirwe menshi yafasha guteza imbere umurimo, haba mu buhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, Ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko iyi ntara ihana imbibi n’ibihugu 3 by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko umurimo unoze ugirira abaturage akamaro, ariyo mpamvu mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo hanasuwe zimwe mu nganda zagize uruhare mu guhanga umurimo.

Minisitiri yasabye abakozi kubahiriza igihe, gukunda akazi,guteza imbere ibikorerwa iwacu; abibutsa ko umurimo unoze ukenewe mu buhinzi, ubworozi, mu mahoteli, amashuri, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,..ko buri wese mubyo akora akwiye guharanira gutanga serivisi nziza.

Yavuze ko guhanga imirimo mishya byongera ubukungu, asaba ko abakora ubuhinzi babukora bagasagurira amasoko, abakora ubucuruzi bakabukora kinyamwuga kandi bateza imbere iby’iwacu. Minisitiri yibukije ko uruhare rwa Leta, Abikorera n’izindi nzego ari ingenzi mu guhanga imirimo mishya ibyara inyungu 1,500,000 nk’uko biri mu cyerekezo cy’Igihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities