Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abangavu babyariye iwabo bakanguriwe gusubira ku ishuri

Bamwe mu bangavu babyaye imburagihe batarasubira mu ishuri bashishikarijwe kujya kwiga.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, muri gahunda yiswe ‘Ijwi ry’Umwana’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga Bagabo Anthony, yavuze ko icyo basaba aba bangavu ari uko bongera bakigirira icyizere bakumva ko ibyabaye ubuzima butahagaze,

Avuga ko baba bakiri abana bafite imyaka mike, kandi ngo bashobora gusubira mu ishuri bakiga bakagera ku ndoto z’ibyo bifuzaga

Ati: “Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho amahirwe yose ashoboka atuma umwana wabyariye iwabo asubira ku ishuri akiga, atuma umwana wavutse kuri uwo mwana agira uburenganzira haba mu kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere haba n’ubundi buryo bwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe”.

Mu bibazo, aba bangavu bagaragaje harimo kutagira abo basigira abana babo, kubura amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Umwe mu bana babyaye wasubiye mu ishuri wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gacundezi  yemeza ko nubwo yasubiye mu ishuri bitari byoroshye.

Avuga ko yabonaga gusiga umwana akajya kwiga byari ibintu bimukomereye.

Yagize ati “Narebaga ukuntu nasiga umwana nkajya ku ishuri nkabona ni ibintu bitoroshye, naje gusubirayo ubu ng’ubu ndiga. Nsubiye mu ishuri bamwe ntibumvaga ko ndi mugenzi wabo bakajya bavuga ngo uriya ni umubyeyi.”

Undi ufite imyaka 17 yagize ati: “Bamwe muri twe twasabwe kongera gusubira mu ishuri kuko twumvaga ko kwiga imyuga ari byo byoroshye, nyamara twasobanuriwe ko imyuga na yo yiga abahanga ahubwo uwize amashuri asanzwe n’imyuga biba ari byo byiza kurushaho.”

Kabatesi Olivia, Umuyobozi w’ Umuryango ‘Empower Rwanda’ ari nawo wateguye iki gikorwa, avuga ko muri ibi bikorwa bari gufashwa n’Umuryango VSO Rwanda muri gahunda yitwa ‘Imbere Heza’ yita ku bibazo by’imyororokere n’amategeko ku buzima bw’imyororokere;  bita ku bana babyaye imburagihe 200,

Yagize ati “Twakoranye amasezerano n’ibigo nderabuzima kugira ngo babone ubuvuzi bwihuse kugira ngo ubuzima bwabo ntibutakarire muri urwo rugendo kubera ko twizera ko udafite ubuzima bwiza nta kindi wageraho.

Ikindi dukora tubafasha gusubira mu ishuri ni cyo kintu cya mbere dushyize imbere kuko kwiga ni igisubizo cy’ibibazo byinshi nabo kandi nk’abana b’abakobwa bafite uburenganzira bwo kwiga.”

Ibikorwa byo kuganira n’aba bangavu bizakomeza mu turere twa Gatsibo na Rwamagana, ariko naho hakazazirikanwa cyane abana bafite ubumuga bukomatanyije babyaye imburagihe.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.