Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abaturage bane bahawe imidari y’ishimwe y’abarinzi b’igihango

Mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byabaye kuri uyu wa 01 Gashyantare 2019, abayobozi b’intara y’Iburasirazuba, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare, umwe mu mirenge irimo abaturage babanye n’ingabo z’Inkotanyi kuva mu mwaka wa 1993.

Abarinzi b’igihango bahawe imidari ni bane, yo ku rwego rw’akagari; bashimiwe uburyo babanye abari batuye muri aka gace kahoze ari Komini Bwisige babanye n’ingabo za APR ndetse bakanagerageza gutabara abandi baturage bo mu bindi bice bihegereye nk’abo mu cyahoze ari Komini Muvumba, Ngarama na Murambi.

Bimwe mu bikorwa by’aba barinzi b’igihango harimo guhisha abitwaga ibyitso n’ibindi. Abo barinzi b’igihango ni Uzabakiriho Marie Dinah, Nkuriyingoma Raymond, Ziriyo Thomas na Sezigama Celestin.

Nkurikiyingoma Raymond, yemeza ko bakoze uko bashoboye bagatabara bamwe mu batutsi bahigwaga bazira ko ari ibyitsi by’Inkotanyi. Agira ati: “Kuba umurinzi w’igihango ni ugukora ibintu bitunganiye u Rwanda, bitunganiye abanyarwanda, ukaba ushaka gukorera u Rwanda mureke duharanire kuba intwari.”

Yakomeje agira ati: “ushaka ubutwari arabuharanira akagera ikirenge mu cy’intarwi zitangiye igihugu, bikagera n’ubwo zitanga amaraso yazo, u Rwanda rushaka abantu barukunda bakarwitangira, nka Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe ntore izirusha intambwe ni umuyobozi uhora aduhangayikiye ntasinzira, umurinzi ni igihango cyo kutazatatira umubano n’ubumwe bw’abanyarwanda, ni igihango tutagomba gutatira.”

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Col. Rugambwa Albert, yavuze ko aba baturage babanye n’ingabo z’Inkotanyi mu bihe bikomeye kandi babana nabo neza.
Agira ati “Impamvu yatumye dufata intwaro yari ubumwe bw’abanyarwanda, aho abantu bagomba kuba bamwe, ubumwe bw’abanyarwanda bwaragarutse kandi tuzabukomeraho imyaka yose, kirazira gutatira igihango cy’ubumwe bw’abanyarwanda.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abaturage gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda, ati “impamvu turi aha ni ukugirango twizihize umunsi w’intwari dusubize amaso inyuma turebe ibikorwa by’intwari hanyuma natwe dukomeze kujya muri icyo cyerekezo cy’intwari twiyubakira igihugu cyacu. Ndashimira abo bashimiye nk’abarinzi b’igihango n’abari nabo ni intwari, ibikorwa baba barakoze ni ibikorwa bifitiye abandi akamaro.”

Guverineri yasabye abaturage guharanira kuba intwari, babinyujije mu gukora ibikorwa by’iterambere n’ibigamije guhindura imibereho myiza yabo aho batuye. Agira ati “Hari abitanze ngo Igihugu kigere aheza kiri namwe baturage birashoboka kuba intwari; mugire uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage murwanya ibiyobyabwenge, Imirire mibi, Abana bajye mu ishuri, mwubake amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere mwunganire Leta binyuze mu miganda muzaba mukoze ibikorwa bigana inzira y’Ubutwari.”

Akagari ka Gihengeri, ahizihirijwe Umunsi w’intwari, gaherereye hagari y’Imisozi yo ku Mirenge itatu ariyo Bwisige mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, uwa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo n’Umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare

Abahatuye bavuga ko Aka gace mu gihe cy’intambara yo kubohora Igihugu kari karagizwe igice kitaberamo imirwano kazi nka (Zone Tempo) byatumye abaturage baho bakorana n’Inkotanyi cyane ndetse banarengera kandi banakiza bamwe muri bagenzi babo bahigwaga.

Panorama

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, aha ishimwe umwe mu barinzi b’igihango wo mu murenge wa Mukama.

Mushabe Claudian yambika umudari umwe mu barinzi b’igihango.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ACP Hatari, ashimira umurinzi w’Igihango wo mu murenge wa Mukama.

Abarinzi b’igihango bahawe ishimwe.

Abarinzi b’igihango bo mu murenge wa Mukama bahawe ishimwe.

Abarinzi b’igihango bo mu murenge wa Mukama bahawe ishimwe.

Nkurikiyingoma Raymond, yemeza ko bakoze uko bashoboye bagatabara bamwe mu batutsi bahigwaga bazira ko ari ibyitsi by’Inkotanyi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, aganira n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Mukama.

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Col. Rugambwa Albert, aganira n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Mukama.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities