Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abaturage ntibarasobanukirwa ko hari uburyo bwo Kwipima Virusi itera SIDA

Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bavuga ko uburyo bwo kwipima bukigagaramo icyuho cyo kuba buri wese atarabusonukirwa ndetse n’igiciro cyabyo bikiri hejuru.

Hashize imyaka itandatu mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima Virus itera SIDA, OralQuick, bukaba ari uburyo bugamije gukemura ikibazo cy’abantu baterwaga ipfunwe no kujya kwa muganga ku mpamvu zitandukanye, harimo kubura umwanya, Gutinya ko abantu baziranye bamubona yagiye kwaka izo serivisi, baba abantu basanzwe cyangwa abatanga izo serivise zo kwa Muganga; gutinya ko bamupima bakoresheje agashinge akaba yababara.

Ibi byose byagaragaye nk’imbogamizi mu kujya gushaka izo serivisi zo kwipimisha, kandi bituma hari umubare mwinshi w’abantu bari muri sosiyete babana n’ubwandu ariko bakaba batabizi.

Nyandwi Seth agira ati “Kwa muganga ujyayo ugatonda umurongo ukaba wavayo batanagukoreye, urumva rero ko uba usiragira. Kwipima ntabwo ino aha tubisobanukiwe ndetse yewe ibaze nkanjye nkora akazi k’ubunyonzi. Ubwo wakorera ibihumbi bitanu ugakuraho bitatu byo kugura agakoresho ko kwipima ukayabona?”

Akomeza agira ati “Icyo mbona cyakorwa ni uko bajya batwegera buri gihe bakabitwigisha, ndetse n’ibyo bikoresho bakabigabanya kuko byadufasha kumenya uko duhagaze tutarinze kujya kwa muganga kwipimisha.”

Ishimwe Justin na we agira ati “Hano iwacu Nyagatare ntabwo tuzi niba umuntu yakwipima ari mu rugo atagiye kwa muganga, ikindi kandi tuba twumva byanaduhenda biramutse bibaho.”

Umukozi ushinzwe gahunda mu muryango mpuzamahanga w’Abanyamerika wunganira Miniseteri y’Ubuzima mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse no gufasha abanduye AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse, avuga ko kwipima ari uburyo bwiza bwo kumenya uko umuntu ahagaze.

Agira ati “Ubu ni uburyo bwiza umuntu yipima biciye mu kanwa noneho akamenya uko ahagaze akirinda, cyangwa akajya akoresha agakingirizo; ariko kandi yasanga yaranduye akajya kwa muganga kugira ngo bongere bamupime bahite bamutangiza imiti.”

Akomeza agira ati “Utu dukoresho tuba twatuzanye hano kugira ngo tudutange ku buntu ariko nyuma yaho nta handi wakongera kudusanga ku buntu, ariko mu mafarumasi bari kutwegerezwa kugira ngo abantu bagende batugure. N’ubwo wenda igiciro kikiri hejuru y’ibihumbi bitatu ariko tuzagenda dukora ubuvugizi n’abandi bafatanyabikorwa bongeremo imbaraga kugira ngo tugabanuke, kubera ko hari abantu bagitinya kujya kwa muganga bashaka kwipima ku giti cyabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko baba bateguye ubukangurambaga n’abafatanyabikorwa kugira ngo bagire ibyo bakimura.

Agira ati “Iki rero ni kimwe mu bisubizo kuko urabona muri ubu bukangurambaga mwabonye ko harimo izo test aho bari kwigisha uko zikoreshwa. Ni bishya, ari na yo mpamvu tuba twavuze ngo tubihuze, abaturage babyitabire ndetse n’urubyiruko kugira ngo baze bamenye ubu buryo; ahubwo n’iyo twasoza ubu bukangurambaga, hari abatabyumvise tuzakomeza tureke gucika intege kugira ngo abaturage basobanukirwe uko bikorwa.”

OraQuick ni uburyo bwaje bugamije gushyigikira gahunda y’igihugu yo kurwanya Virusi Itera SIDA, harimo kuba muri 2030 nta bwandu bushya buzaba bukigaragara mu banyarwanda.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities