Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Abavuka mu murenge wa Tabagwe batangiye gufasha abatishoboye

Imiryango irindwi igizwe n'abantu 50 bishimiye Mituweli baguriwe. (Photo/Panorama)

Urubyiruko ruvuka mu murenge wa Tabagwe, mu karere ka Nyagatare, ariko bakorera i Kigali, bafashe gahunda yo gusubira iwabo bakagira umusanzu batanga muri gahunda za Leta zirimo Girinka n’Ubwisungane mu kwivuza.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2016, urubyiruko ruvuka mu murenge wa Tabagwe (Group Tabagwe), mu karere ka Nyagatare, ruyobowe na Kalisa Sulaiman, bagarutse ku ivuko mu rwego rwo gufasha abatishoboye batuye muri uwo murenge.

Bikoze ku mufuka wabo, bashoboye kuremera, muri Gahunda ya Girinka, imiryango itatu itishoboye, banatanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ku miryango irindwi igizwe n’abantu 50.

“Twishyize hamwe nk’urubyiruko rukunda igihugu, twatekereje kujya iwacu kugira ngo dushyigikire gahunda z’igihugu, duhera ku bushobozi buke dufite tworoza abantu batatu, dutanga na Mituweli mirongo itanu.”

Kalisa akomeza avuga ko batekereza no kubikorwa by’iterambere byashyirwa mu murenge wabo bakubakamo ishuri ribanza ryigenga, ndetse bakanubaka irindi ry’imyuga kugira ngo bafashe urubyiruko rutuye muri ako gake.

Asaba abahawe inka kutazigurisha, abahawe Mituweli na bo bakarwana ishyaka ryo kudasubira ku rutonde rw’abategeje gufashwa, kuko ak’i Muhana kaza imvura ihise. Asaba kandi abaturage bose muri rusange guhindura imyumvire bagahinga kandi bakorora kijyambere, kugira ngo bashobore kubona umusaruro uhagije, basagurire n’amasoko.

Imiryango 7 yahawe ubwisungane mu kwivuza igizwe n’abantu 50, umuryango ugize n’abantu bari hagati ya 5-10. Bazimaziki Aline, umuryango we ugizwe n’abantu batanu, avuga ko ubusanzwe atajyaga kwa muganga, iyo we arwaye cyangwa se umwana akoresha imiti y’ibyatsi. Yishimira ko atazongera kurembera mu rugo.

Agira ati “Nari mbayeho nabi nivuzaga imibirizi cyangwa ivumavuma nkareba ko nakira ariko bikanga. Ubu ngiye kujya nivuza sinzongera kurembera mu rugo ndetse n’abana twarwaraga tukiheba tudafite uko twivuza tukiragiza Imana gusa. Ubu ngiye kujya nivuriza kuri Mituweli yanjye.”

Ibi abihuriraho na Mukamuhire Clementine ufite umuryango w’abantu barindwi. Agira ati «Sinajyaga nivuza iyo nabaga ndwaye cyangwa se harwaye umwana twakoreshaga ibyatsi. Ubu ngiye kujya twivuza uko bikwiye kandi tugakira.»

Bagirugwabosha Sofia afite umuryango w’abantu 10. Avuga ko abana be batize neza kubera ubukene n’uburwayi ariko afite icyizere ko batazongera kuremba ngo bananirwe kujya ku ishuri. «Abana barwaraga nkabaha umuravumba ariko ntibakire bakaremba, Nyagasani akabakiza. Ubu ntibazongera kurembera mu rugo kandi mfite icyizere ko bazasubira ku ishuri…Abaduhaye Mituweli baradutabaye..»

Abahawe inka bavuga ko bagiye guca ukubiri n’ubukene kandi bazabona ifumbire yo gushyira mu murima. Nteziyaremye Karoli uzwi ku izina rya Kayanda yavutse mu 1942, agira ati «Ndaza kunywa amata, nzabona ifumbire kandi nibyara nzoroza abandi.» Ashima byimazeyo urwo rubyiruko rwabatekerejeho bakabafasha gutera imbere.

Izabiriza Anasitaziya, atuye mu kagari ka Shonga agira ati «Iki gikorwa ni garuka urebe, aba bana baduhaye inka baradufashije cyane kuko tuzabona amata kandi tukabona n’ifumbire. Izamfasha kwikura mu bukene, kandi nzayifata neza ku buryo nzoroza n’abandi. Iyi ni imiyoborere myiza, …»

Uwishatse Ignace ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, atangaza ko urwo rubyiruko rwagaragaje igikorwa cy’urukundo bafitiye aho bavuka, kandi bagire uruhare mu mibereho y’abaturage baho.

Agira ati “Ni igikorwa dushima kigaragaza Ubunyarwanda, kigaragaza gukunda igihugu, kuko ntiwakunda igihugu udahereye iwanyu. Iyi ni inkunga ikomeye ku buzima bw’abaturage ndetse no kubakura mu bukene, kuko uhawe inka imufasha guhindura imyumvire, bityo bikava inzira yo kuva mu bukene.”

Yasabye urwo rubyiruko kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’ababyeyi babo ndetse n’abaturage batuye mu murenge wa Tabagwe muri rusange, bagatangira gukoresha inyongeramusaruro n’abahawe ubwishingizi mu kwivuza mu gihe gitaha bagashobora kubwitangira.

Yasabye abahawe inka kuzorora neza kandi bakazirikana ko na bo bagomba koroza abandi. Muri rusange yasabye abafashijwe bose gukangukira gukunda umurimo, bakava mu cyiciro cyo gufashwa, bagakora ibibateza imbere.

Umurenge wa Tabagwe ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, urangwamo ubworozi ndetse n’ubuhinzi. Abaturage basabwa kuva mu myororere n’imihingire ya gakondo bagakangukira ubworozi n’ubuhinzi bya kijyambere.

L-R: Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Tabagwe, Uwishatse Ignace; Kalisa Sulaiman Uyoboye itsinda ry'urubyiruko ruvuka Tabagwe ariko ruba i Kigali na Perezida wa Njyanama y'Umurenge wa Tabagwe. (Photo/Panorama)

L-R: Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Uwishatse Ignace; Kalisa Sulaiman Uyoboye itsinda ry’urubyiruko ruvuka Tabagwe ariko ruba i Kigali na Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Tabagwe. (Photo/Panorama)

Itsinda ry'Urubyiruko rukomoka mu murenge wa Tabagwe n'abatuye Tabagwe mu ifoto y'urwibutso. (photo/Panorama)

Itsinda ry’Urubyiruko rukomoka mu murenge wa Tabagwe n’abatuye Tabagwe mu ifoto y’urwibutso. (photo/Panorama)

Ababyeyi bakira Mituweli baguriwe.

Ababyeyi bakira Mituweli baguriwe.

Ababyeyi bahabwa Mutuweli bishyuriwe. (Photo/Panorama)

Ababyeyi bahabwa Mutuweli bishyuriwe. (Photo/Panorama)

Umubyeyi yakira Mituweli yishyuriwe. (Photo/Panorama)

Umubyeyi yakira Mituweli yishyuriwe. (Photo/Panorama)

Imiryango itatu yarorojwe.

Imiryango itatu yarorojwe.

Sulaiman Kalisa, Umuyobozi w'Ihuriro ry'abakomoka mu murenge wa Tabagwe bakorera i Kigali avuga ko hari ibindi bikorwa by'iterambere bagomba gukorera aho bavuka. (Photo/Panorama)

Sulaiman Kalisa, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abakomoka mu murenge wa Tabagwe bakorera i Kigali avuga ko hari ibindi bikorwa by’iterambere bagomba gukorera aho bavuka. (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities