Mu nama y’umutekano yok u wa 17 Mata 2019, yahuje abayobozi n’abavuga rikumvikana baturutse mu mirenge umunani yo mu karere ka Nyagatare, basabwe kurushaho kwegera abaturage kugira ngo hakumirwe ibyaha ndetse n’umutekano ukomeze kuba mwiza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe Claudian yavuze ko muri rusange umutekano wifashe neza, uretse ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, imirenge yose igize akarere ka Nyagatare abaturage batekanye kandi bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage kugira ngo ibibazo bihari bishakirwe umuti.
Yagize ati “Kuva mu biro mukegera abaturage bizafasha mu guhangana n’ikibazo k’imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana, ibibazo bituma abana bata ishuri ndetse no kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyiyobyabwenge n’inda ziterwa abana b’abakobwa.”
Guverineri Mufulukye yibukije abavuga rikumvikana barimo abacuruzi, aborozi n’abanyamadini ko iterambere ry’akarere ka Nyagatare riri mu biganza by’abagatuye, bityo ibyo bakora byose bikwiye kujya byunganira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari uyobora Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yagaragaje ko ibiyobyabwenge n’urugomo ari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano bikunze kugaragara muri aka karere.
Yagize ati “Kuganiriza abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima, uruhare bigira mu guhungabanya umutekano, ni byo bizafasha mu guhindura imyumvire y’ababikoresha. Ibi bizagerwaho neza mu gihe inzego z’umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze haba mu gutanga inyigisho ndetse no guhanahana amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragara.”
ACP Hatari agaragaza ko abakora ibikorwa bihungabanya umutekano baba abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora inzoga zitemewe, akenshi babikora bitwikiriye ijoro, bikaba bikwiye ko abayobozi bongera imbaraga mu kugenzura amarondo kugira ngo gahunda yo kwicungira umutekano yubahirizwe.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bakorera mu mirenge ya Nyagatare, Musheri, Rwempasha, Matimba, Rwimiyaga, Karangazi na Tabagwe ikitabirwa kandi n’abayobozi mu nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyagatare, yafatiwemo imyanzuro igamije kwimakaza umutekano n’imibereho myiza y’abaturage irimo kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu gukaza amarondo ndetse no gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hatangwa amakuru y’aho bigaragaye.
Panorama
