Bamwe mu borozi b’Ingurube bo mu karere ka Nyagatare, barataka bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona intanga zo gutera ingurube zabo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bakorana n’inzego zishinzwe ubworozi mu gihugu kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo.
Nk’uko tubikesha RBA, aba borozi bashima ubu buryo bwo gutera intanga, ko aribwo bwiza kandi bwizewe hagereranijwe no kuzibangurira mu buryo bwa gakondo, ariko ngo gukoresha intanga haracyarimo ibibazo.
Hari ukuba intanga ubwazo zikiri nke n’abazibonye bakagorwa no kubona abaganga b’amatungo bazibaterera kuko abahari ari bake. Hiyongeraho kandi ko n’igiciro cyazo gihanitse.
Ni ikibazo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzi ariko burimo gukorana n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe ubworozi kugira ngo haboneke ibisubizo. Ibi byemezwa na Ngirinshuti Fabien umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubworozi.
Imibare itangwa n’ishami rishizwe ubworozi mu karere ka Nyagatare igaragaza ko kugeza ubu kororewemo ingurube 3165 zitabwaho n’abaganga b’amatungo 7 gusa babihuguriwe, bivuze ko umubare wabo ukiri muto hagereranijwe n’Akarere gafite imirenge 14.
Panorama
