Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Nyagatare: Aborozi barataka kubura intanga z’ingurube

Bamwe mu borozi b’Ingurube bo mu karere ka Nyagatare, barataka bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona intanga zo gutera ingurube zabo. Ubuyobozi bw’Akarere  buvuga ko bakorana  n’inzego zishinzwe ubworozi mu gihugu kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo.

Nk’uko tubikesha RBA, aba borozi bashima ubu buryo bwo gutera intanga, ko aribwo bwiza kandi bwizewe hagereranijwe no kuzibangurira mu buryo bwa gakondo, ariko ngo gukoresha intanga haracyarimo ibibazo.

Hari ukuba intanga ubwazo zikiri nke n’abazibonye bakagorwa no kubona abaganga b’amatungo bazibaterera kuko abahari ari bake. Hiyongeraho kandi ko n’igiciro cyazo gihanitse.

Ni ikibazo Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzi ariko burimo gukorana n’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe ubworozi kugira ngo haboneke ibisubizo. Ibi byemezwa na Ngirinshuti Fabien umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubworozi.

Imibare itangwa n’ishami rishizwe ubworozi mu karere ka Nyagatare igaragaza ko kugeza ubu kororewemo ingurube 3165 zitabwaho n’abaganga b’amatungo  7 gusa  babihuguriwe, bivuze ko umubare wabo  ukiri muto hagereranijwe n’Akarere  gafite imirenge 14.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities