Bamwe mu borozi bo mu Mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyagatare, baravuga ko bafite ikibazo cyo kutagira amazi ahagije yo kuhira Inka.
Akarere ka Nyagatare, kororewemo Inka nyinshi ariko kakaba kazwiho no kugira ibihe by’izuba ryinshi rikabangamira imirimo y’ubworozi bw’Inka nkuko bitangazwa na RBA.

Bumwe mu buryo bwatekerejwe burambye bwo kugira amazi mu nzuri, ni umushinga watangiye wo kwegereza aborozi ibigega bifata amazi bizwi nka ‘dam sheets’.
Ingengo y’imari y’iki gikorwa yaturutse mu karere ka Nyagatare aho ku kiguzi cya ‘dam sheet’ umworozi yishyura 50% andi asigaye Leta ikamwishyurira muri gahunda ya nkunganire, ndetse Akarere kagatangaza ko buri mwaka muri uyu mushinga wa dam sheets gashoramo Miliyoni zisaga 90 Frw.
Aborozi 685 ni bo bamaze kubona izi dam sheets mu karere kose, bukaba ari uburyo bwiza bufasha umworozi gufata amazi mu gihe cy’imvura akayahunika, akazamugoboka mu gihe cy’impeshyi.
Gusa haracyari aborozi bo mu Mirenge itandukanye ikorerwamo ubworozi, bavuga ko batarabona ubwo buryo nabo bagezwaho izo ‘dam sheets’ bakemeza ko no kuzitanga bisa n’ibyagabanije umuvuduko cyane cyane bashingiye kuri ya nkunganire yatangwaga mbere.
Umushinga, RDDP ushamikiye kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wari uzwiho kunganira mu itangwa rya za dam sheets nawo imirimo isa nk’aho igenda igana ku musozo.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinze ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere Mutabaruka Fulgence yahumurije aborozi batarabona dam sheets, ababwira ko hari gahunda yo kuzageza amazi mu nzuri ku bufatanye bw’Akarere n’indi mishinga.
UBWANDITSI
