Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: East African University yaremeye incike za Jenoside yakorewe Abatutsi

Muteterizina Mariya avuga ko abaturanyi be bamubaniye neza ababonamo abana n'abuzukuru kandi yiteguye kuzitura izakomoka ku nka yaremewe.

Kaminuza ya Afurika y’Iburasirazuba (East African University) ishami ry’u Rwanda, yaremeye abakecuru babiri b’incike za Jeonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibaha inka zombi zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ni ku munsi EAU-Rwanda yateguye wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 5 Gicurasi 2017, aho abayobozi, abanyeshuri n’inshuti z’iyi kaminuza bifatanyaga n’abandi banyarwanda mu minsi 100 bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baremera abasizwe iheruheru na banafatanya umwanya w’ibiganiro waranzwe no gusangizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatusti, inzira y’umusaraba abarokotse Jenoside banyuzemo ndetse banasangira ibiganiro ku kamaro ko kwibuka.

Mukakarera Verediana wo mu kagari ka Nsheke, Umurenge wa Nyagatare, ni umukecuru ufite imfubyi arera, akaba asanzwe atunzwe n’inkunga y’ingoboka ahabwa imufashaga kubona amata nabwo ayaguze.

Ashimira EAU Rwanda kuba yaramutekerejeho bakamuremera inyana ya kijyambere, ko inka ye azayorora neza ikamukura mu cyiciro cy’ubukene yari arimo kuko nibyara atazongera kugura amata kandi akaba yabonye n’ifumbire. Anashimira umukuru w’igihugu watoje Abanyarwanda urukundo.

Agira ati “Ndashima Imana yakoreye muri aba bantu bakampa inka, ariko ndashima perezida Kagame wacu, watoje Abanyarwanda urukundo, kugera aho umuntu akagabira uwo atazi bataturanye. Imana izamuturindire.”

Muteterizina Mariya ni umukecuru ugeze mu zabukuru; atuye mu kagari ka Gitengure, Umurenge wa Tabagwe.  Nta mwana cyangwa umwuzukuru afite. Avuga ko aho atuye yahasanze abaturanyi beza, ahabona abana n’abuzukuru bityo inka aremewe bazayimuragirira.

Agira ati “Ndi incike ariko mfite abaturanyi beza, ndabafite muri abana banjye, abakuru ndabafite mwese muzayiragira kandi nzitura.”

Prof. Gahama Joseph, Umuyobozi wa East African University Rwanda, avuga ko batanze izi nka bagamije kunganira Leta muri gahunda yo gufasha abatishoboye, binyuze muri Gahunda ya Girinka, igamije guhindura imibereho yabo no kubakura mu bukene.

Akomeza avuga ko Kaminuza yabo irimo no kubakira undi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’abandi barimo gusanira amacumbi kandi inateganya kwagura ibikorwa byayo byo gufasha abatishoboye bikagera mu ntara yose.

Uyu munsi waranzwe no kuremera incike za Jenoside, Urugendo rwo kwibuka, ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’Umugoroba wo kwibuka waranzwe n’ubuhamya no gucana urumuri rw’icyizere.

Panorama

Hafashwe umwanya wo kwibuka abatutsi bishwe baroshywe mu mugezi w'Umuvumba (Photo/Courtesy)

Hafashwe umwanya wo kwibuka abatutsi bishwe baroshywe mu mugezi w’Umuvumba (Photo/Courtesy)

Hakozwe Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (photo/Courtesy)

Hakozwe Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities