Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Gutera imigano ku mugezi w’Umuvumba bizatuma ubutaka bw’abaturage butongera kugenda

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, mu muganda wo gutera imigano ku mugezi w'Umuvumba mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare.

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko gutera ibiti by’imigano ku nkengero z’umuvumba bizatuma uwo mugezi utongera kubatwarira ubutaka ndetse n’imyaka babaga barahinze mu gishanga cy’Umuvumba.

Ibi abaturage babigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, ubwo hatangizwaga umushinga wo gutera imigano ku mugezi w’Umuvumba, ndetse hakazanasazurwa ishyamba rya kimeza rya Ibanda-Makera mu karere ka Kirehe, hakazanaterwa ibiti ku mbibi z’imirima y’icyayi mu karere ka Rusizi.

Nsangabandi Janvier utuye mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba avuga ko bishimiye uyu mushinga kuko uzabafasha kurinda ubutaka bwabo ntibutwarwe n‘isuri. Ati “Twarishimye cyane tukimara kumva uyu mushinga wa NAP, muri make twebwe tuzi ko imigano ifata ubutaka kuburyo amazi yumuvumba adashobora kudutwarira ubutaka.”

Umugezi w’Umuvumba iyo wuzuye utwara imyaka y’abaturage. Bavuga ko imigano izafata ubutaka ntibwongere gutwarwa n’amazi

Siborurema Kasim utuye mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Cyembogo mu Mudugudu wa Kamahoro yavuze ko umugezi wa Muvumba wamutwariraga ubutaka ku buryo buri igihembwe umutwarira ubutaka bungana na metero ebyiri, ubu yasigaranye akantu k’ubusabusa.

Ati “Njyewe narababaye kuko hano nari mpafite umurima, mpafite ishyamba ry’inturusi, ariko ibiti byose byaragiye, ku buryo buri igihembwe Umugezi wa Umuvumba wantwariraga ubutaka bungana na metero ebyiri ubu yasigaranye akantu kubusabusa.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Juliet Kabera, avuga ko u Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ari nayo mpamvu leta yashyizeho ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije.

Ati “U Rwanda rukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kandi twatangiye guhura n’ingaruka z’iryo hindagurika ry’ibihe. U Rwanda ruzagira ubushobozi bwo guhangana n’imyuzure, amapfa ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye hashyirwaho politiki n’ingamba zigamije kurengera abaturage, imitungo yabo n’ibidukikije muri rusange.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije yagize ati “Murabona ko umugezi w’u Muvumba amazi ari gutwara ubutaka, abaturage barahinze bageza mu mazi, umushinga twahatangirije ni uwo kubungabunga icyogogo cy’u Muvumba kugira ngo tubungabunge ubutaka bwacu… Abaturage babungabunge ubutaka bityo isura hazagira imigano imaze gukura, niyo sura y’abaturage ba hano.”

Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko uyu mushinga ari mugari cyane, ntabwo ugizwe no gutera ibiti by’imigano gusa, uzaha abaturage ibiti bivangwa n’imyaka, n’iby’imbuto mu rwego rwo kuzamura imirire myiza ndetse no gutsura ubukungu mu rugo.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian

Mu karere ka Rusizi, imigano izaterwa ku nkengero z’imigezi, no ku mbibi z’imirima y’icyayi na ho mu karere ka Kirehe hazasazurwa ishyamba rya Ibanda-Makera kugira ngo na ryo ribungabungwe ni ishyamba rya kimeza, ubu ryarimo rikendera.

Umushinga National Adaptation Planning (NAP) uzamara igihe cy’imyaka ine, aho uzajya uteza imbere ibikorwa byo kurengera ibidukikije mu turere twa Nyagatare, Kirehe na Rusizi, ukazatwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Urashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), ikigo mpuzamahanga gitanga inkunga zo kubungabunga ibidukikije (GEF), ndetse hari abandi bafatanyabikorwa b’umushinga harimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), Minisiteri y’ibidukikije, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) ndetse n’uturere uzakoreramo.

Munezero Jeanne d’Arc

1 Comment

1 Comment

  1. vedaste

    December 1, 2020 at 14:44

    mukora inkuru neza rwose, MUNEZERO ndagushimiye uzi gutegura neza.nkunda inkuru zanyu, mukomerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities