Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Hafatiwe ibiro bigera ku gihumbi by’amabuye y’agaciro ya magendu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku wa 17 Nzeri 2019, yafatiye mu murenge wa Karangazi imodoka ebyiri zipakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti yari agiye gucuruzwa mu buryo bwa magendu avuye mu gihugu cya Uganda, akaba yafashwe yinjizwa mu Rwanda anyujijwe mu nzira zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abaturage bo mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi batanze amakuru ari nayo yatumye bariya bagabo bafatwa.

Agira ati “Abaturage babonye ziriya modoka zirimo gupakirwamo ibintu nijoro baraduhamagara baduha amakuru, natwe twahise dutegura igikorwa cyo gufata ziriya modoka nibwo bariya bashoferi bahise batwemerera ko ari amabuye y’agaciro bari bakuye i Bugande bakaza kuyapakirira mu Rwanda”.

CIP Twizeyimana avuga ko bakimara gufatwa babasanganye ibiro 985 by ‘amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti. Akomeza avuga ko izi modoka zari zivuye muri uwo murenge wa Karangazi aho zari zimaze gupakirira ayo mabuye batanayafitiye ibyangombwa berekeza i Kigali.

Aya mabuye yahise ashyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu rikorera mu karere ka Nyagatare naho aba bagabo bombi bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Karangazi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twizeyimana arakangurira abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bitemewe bya magendu kuko bisubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. Aho yavuze ko ubucuruzi bwa magendu butesha agaciro ibindi bicuruzwa byo mu bwoko bumwe kuko byo akenshi bicuruzwa ku giciro cyo hasi kuko nta misoro biba byatanze, yanabibukije ko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka nko guhomba amafaranga yabishoyemo gucibwa amande ndetse no gufungwa.

Yibukije kandi abaturage ko amabuye y’agaciro ari umutungo w’igihugu, bityo ko kuyacukura cyangwa kuyacuruza bisaba uburenganzira butangwa n’inzego zibishinzwe. Agira ati “Kuba umuntu yatahura amabuye y’agaciro mu murima we ntibimuha uburenganzira bwo kuyacukura no kuyacuruza, agomba kubihererwa uburenganzira.”

Yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru, asaba n’undi wese kugira uruhare rwo gutanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano n’ituze by’abaturage n’icyadindiza iterambere n’imibereho yabo.

Amabwiriza ya minisitiri yo kurwanya forode mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, mu ngingo yayo ya gatatu ivuga ko bibujijwe kwinjiza mu Gihugu amabuye y’agaciro adafite impapuro zerekana aho akomoka yacukuwe, zerekana ko yapimiwe aho aturutse kandi ko byemejwe na serivisi zibifitiye ububasha kandi akaba afunze (ariho ubujeni) nk’uko bisabwa kandi afite impapuro ziyinjiza mu gihugu.

Kimwe n’ingingo ya kane ivuga ko amabuye y’agaciro yemerewe gutwarwa hanze y’imbago yacukuwemo ni agaragaza ibirombe yacukuwemo, apimwe kandi afunze n’ubujeni (tagged), kandi afite impapuro ziyaherekeza.

Itegeko nimero 58/ 2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities