Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga asaga Miliyoni 32

Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyangatare, ubwa Polisi muri ako karere, bwifatanyije n’urubyiruko rugera kuri 300 mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro ka miliyoni zisaga mirongo itatu n’ebyiri n’igice (32 538 050Frw).

nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi biyobyabwenge byamenwe bitandukanye byiganjemo kanyanga n’urumogi, mu cyumweru gishize, byose byafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyagatare, aho bamwe babifatiwemo babicuruza abandi babinywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, David Claudian Mushabe, yabwiye urubyiruko ko rudakwiye guta igihe cyarwo rwishora mu biyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo uretse kubangiriza ejo haza habo.

Yagize ati “Mwibuke aho igihugu cyavuye naho kigeze ubu, mugomba guharanira  kugera ku cyo mwifuza, mwirinda ibiyobyabwenge. Icya mbere mugomba gushyiramo imbaraga ni ishuri kuko ni ryo rizatuma mugera ku cyo mushaka cyose.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye ibiyobyabwenge kuko biri mu biteza umutekano muke asaba urwo rubyiruko gufatanya n’izindi nzego mu kubirwanya.

Yagize ati “Urubyiruko ibyo rwiyemeje rwabigeraho ijana ku ijana rero mufite umukoro wo kurwanya ibiyobyabwenge bigenda bigaragaraga mu mirenge itandukanye igize akarere kacu, ni mubikora muzaba mutanze umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda twifuza.”

umuyobozi w’Akarere akomeza ashimira abaturage ubufatanye bagirana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Agira ati “Ibi biyobyabwenge tumaze kumena byagiye bifatwa kubufatanye n’abaturage, aho umuturage yabonaga ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge yahitaga amenyesha inzego z’umutekano agafatwa, turabashimira uruhare rwabo tubasaba gukomereza aho kugira ngo tubirwanye bicike burundu.”

Senior Superitendent of Police Pierre Tebuka, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyagatare, nawe yavuze ko urubyiruko arirwo ruri kwishora cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge akarusaba kubireka kuko nta kiza bibagezaho uretse gutakaza amashuri,ubujura ,amakimbirane  yo mungo,ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibi byinshi.

Yagize ati “Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo hazaza, murasabwa  kubireka kuko nta cyiza kibibamo kugira ngo muzabashe kugera ku ntego mwiyemeje mutura mu Rwanda ruzira ibiyobyabwenge kimwe n’ibindi byaha bitandukanye.”

SSP Tebuka akomeza avuga ko bidakwiye kubona urubyiruko rwanginzwa n’ibiyobyabwenge akarusaba guhaguruka bakabirwanya bivuye inyuma, mu mirenge batuyemo, mu tugari aho babibonye bakamenyesha inzego z’umutekano.

Clarisse Uwanyirigira  Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Igihugu,  yashimiye iterambere aka karere kamaze kugeraho, asaba urubyiruko kongera imbaraga mu kurwanya ibibazo  birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina,  amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobybabwenge.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities