Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Hatashywe amavuriro y’ibanze 23 azafasha abaturage mu mibereho myiza y’umuryango

Minisitiri w'Ubuzima Dr Gashumba Diane, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, bataha ku mugaragara ivuriro ry'ibanze (Poste de Sante) rya Gikagati mu murenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare (Ifoto/Munezero)

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karama, bahawe ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) banemererwa ko bitarenze uyu mwaka wa 2019, buri kagari uko ari 106 tugize aka karere kazaba kabonye ivuriro ry’ibanze. Buri vuriro rikaba ryuzuye ritwaye amadorari ibihumbi 22 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 19.

Aya mavuriro bayemerewe ubwo hatahwagwa ku mugaragaro amavuriro yibanze 23 yujujwe muri aka karere ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuzima n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Imbuto Foundation, SFH Rwanda n’abandi.

Ku wa 23 Mata 2019, hatashywe ku mugaragaro ivuriro ry’ibanze rya Gikagati mu kagari ka Gikagati, Umurenge wa Karama, Akarere ka Nyagatare, byajyanye no gufungura andi yuzuye muri ako karere yose hamwe uko ari 23. Wabaye umunsi wo gutangiza gahunda ya Baho Neza, ubukangurambaga ku mibereho myiza y’umuryango, buzasozwa ku wa 30 Nyakanga 2019.

Ubu bukangurambaga byajyanye no gutanga serivisi z’ubuzima ku baturage zirimo kwipimisha indwara, kugirwa inama no guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro, guhabwa inkingo na vitamini ku bana bakivuka kugeza ku bafite imyaka 15, ndetse no gutanga ifu ya Ongera ku bana bafite amezi 6 kugeza ku imyaka 2. Izi serivise zizatagwa kuva tariki ya 23 kugeza 27 Mata 2019 ariko ubukangurambaga bwo burakomeza kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

Hashingiwe kuri Serivisi abaturage barimo guhabwa, bamwe muri batuye Akarere ka Nyagatare bemeza ko bamaze kumenya ibyiza byo kuboneza urubyaro kuko basigaye babyikoresha, bakabyara babona ari ngombwa.

Umwari Evangeline ukoresha urushinge rw’amezi atatu nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro avuga ko byamurinze ubukene.  Agira ati “Njye mboneza urubyaro kuko ubu mbyaye impanga  ku mbyaro ya kabiri nyuma y’uko  imfura yanjye yari ifite imyaka itandatu. Biramfasha cyane kuko nabyaye abo bandi uwa mbere akuze ashobora kugira ibyo amfasha.”

Umwari akomeza agira ati “Iyo ubyaye undi mwana akuze bikurinda ubukene kuko kandi si nari kuvuga ngo nzaruboneza mbyaye kenshi kuko nta byo kubaha nari mfite. Byangizeho ingaruka zo kuva ariko byari ibisanzwe ubu njye nzi ibyiza byabyo n’abatuganira barabizi.”

Gatete Evariste utuye mu murenge wa Karama avuga ko icyangombwa ari ubwumvikane hagati y’umugabo n’umugore mbere yo kujya kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Njye mbona umugabo mwiza akwiye kwigisha umugore we, ariwe uboneza urubyaro. Numva ibyaba byiza ari uko twafasha abagore bacu kubahiriza gahunda zose basabwa na muganga mu kuboneza urubyaro ariko hatabayeho guca umutsi umugabo.”

Akomeza avuga ko we n’umugore we babyumvikanye ngo umugore akoresha uburyo bw’agapira kandi ntakibazo baragira.

Murwanashyaka JMV umujyanama w’ubuzima  yavuze ko bashinzwe gushishikariza abagore kujya kwipimisha no gukurikirana abana bakiri bato, bakaba barashyizeho  igikoni cy’umudugudu, aho bapimira abana ibiro abafite imirire mibi bagakurikiranwa bagafashwa kuyivamo, gusa avuga ko  zimwe mu mbogamizi babona ku bijyanye no kuboneza urubyaro harimo amadini n’amatorero abibuza ndetse n’imyumvire y’abaturage ikiri hasi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko kuri ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye, urugamba rusigaye ari urw’iterambere no kwegereza abaturage serivise nziza.

Yasabye abaturage kugana izi serivisi no kuzikoresha neza ngo kuko ari izabo, anabizeza ko uyu mwaka uzarangira buri kagari kose gafite ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé).

Minisitiri w’Ubuzima aha serivisi abaturage bagannye ivuriro ry’ibanze rya Gikagati (Ifoto/Munezero)

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yashimiye abafatanyabikorwa barimo SFH Rwanda, Imbuto Foundation Ningbo z’igihugu ndetse n’abandi bagize uruhare mu kubaka aya mavuriro, abizeza ko leta izakomeza kuyakurikirana no kuzuzamo ibisabwa kugira ngo abaturage bayabonereho serivisi nziza z’ubuvuzi.

Yakomeje asaba abaturage kugana aya mavuriro yibanze kuko ngo bayabegereje kugira bayakoreshe. Ati “Turasaba abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse bakanarushaho kugana ubu buvuzi bw’ibanze tubazaniye kuko ni ubwabo babugane bivuze.”

Yanashimiye Akarere ka Nyagatare imbaraga bashyize mu kubaka aya mavuriro kuko bayubatse mu gihe gito kingana n’amezi abiri gusa uko ari 23 kandi akaba ari na yo mpamvu bahisemo kuba ariho batangirira ubu  bukangurambaga kubera umuvuduko bagaragaje bubaka.

Baho neza igamije gukangurira buri munyarwanda kwirinda no kurwanya indwara ,kwita ku buzima bw’ umwana n’umubyeyi ,kwitabira  no gukoresha serivise z’urugo  mbonezamikurire y’abana  bato ,kurwanya inda ziterwa abangavu ,kugana no gukoresha serivise zo kuboneza urubyaro .

Mu karere ka Nyagatare ku wa 23 Mata 2019 hatashywe amavuri y’ibanze (Poste de Sante) 23, asanga ayari asanzwe akora 30, hagiye gukurikizwaho andi 34 ku buryo uyu mwaka uzajya gusozwa buri kagari ko muri aka karere gafite ivuriro ry’ibanze.

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga Baho Neza bahabwa serivisi zitandukanye z’ubuzima (Ifoto/Munezero)

Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye umunsi wo gutangiza Gahunda ya Baho Neza, Ubukangurambaga ku mibereho myiza y’Umuryango mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karama (Ifoto/Munezero)

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities