Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Nyagatare: Hatawe muri yombi batatu binjizaga inzoga zitemewe bakoresheje amagare

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abantu batatu bakoreshaga amagare binjiza inzoga zitemewe mu Rwanda n’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Abafashwe bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Rurenge Umurenge wa Rukomo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo bafatwe, ari amakuru bahawe n’abaturage ko muri ako gace hari abantu bahinjirizaga inzoga zitemewe n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Yavuze ati “Abaturage bamaze kuduha amakuru ko muri ako gace hari abantu bahinjirizaga inzoga zimewe n’ibindi bicuruzwa mu buryo bwa magendu, tujya kuhakorera umukwabu, nibwo abantu icumi bari bafite amagare baje, bahageze baratwikanga bariruka dushobora gufatamo aba batatu bafite amakarito 40 ya Zebra Waragi na litiro 22 za Kanyanga.”

Yakomeje avuga ko amakuru Polisi yamenye ari uko abo bose uko ari icumi n’ubundi aribo bajyaga binjiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda.

Yavuze ati “Turacyashakisha abandi barindwi birutse bakimara kubona Polisi, ariko amagare yabo n’ibyo bari bapakiyeho twarabifashe bikaba bizakoreshwa nk’ibimenyetso mu rukiko.”

CIP Kanamugire yishimiye ifatwa rya bariya uko ari batatu kuko ari ingenzi mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, anashimira imikoranire myiza y’abaturage n’inzego z’ibanze mu gufasha Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

Aha yavuze ati:”Aba birutse nabo ntibazatinda gufatwa kandi turashimira uruhare rw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bacu mu gukumira ibiyobyabwenge. Tuzakomeza kubarwanya kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mutekano w’abaturage kandi bikabatera kwishora mu bindi byaha.”

Mu karere ka Nyagatare kandi, Polisi y’u Rwanda yangirije imbere y’abaturage litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Igikwangari n’amakarito atandatu ya Kambuca, nyuma abaturage bagirwa inama yo kwirinda izi nzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge.

Iki gikorwa  cyabereye mu mudugudu wa Mayange, Akagari ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga, Polisi ikaba yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo muri ako karere Senior Superintendet of Police (SSP) Hodari Rwanyindo, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities