Ku wa 30 Nzeri 2016, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere n’imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yafunguye ku mugaragaro amazu 36 yagenewe abari abasirikare, batujwe mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, umudugudu wa Mirama II.
Mutangana Monica ni umwe mu bahawe imwe muri aya mazu. Mutangana avugako ashimira Leta, by’umwihariko Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, nyuma yo kubakirwa inzu we avuga ko atanatekerezaga kubaka. Avuga ko nubwo bamwe muri bo bamugariye ku rugamba ariko bafashijwe kubona icyo bakora bakwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.
Dr Mukabaramba Alivera, yibukije imiryango yahawe aya mazu ko kizira kuyigurisha, kuyigwatiriza cyangwa kuyikodesha kuko zubakiwe bo n’imiryango yabo kugira ngo babeho neza.
Yagize ati «abamugariye ku rugamba bakoze akazi gakomeye bitangira igihugu, ni na yo mpamvu mukwiye inkunga idasanzwe, mugahabwa ubufasha bwose… ariko kandi kirazira kugurisha, gukodesha cyangwa kugwatiriza izi nzu kuko zubakiwe mwe n’abana banyu kugira ngo babeho neza.”
Sayinzoga John, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yasabye aba bahawe amazu gukomera ku ndangagaciro zabarangaga bakiri abasirikare nko kugira umurava, kutiganda no gukorera ku gihe bakiteza imbere bo n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Kayitare Didas, yabwiye abahawe amazu muri uyu mudugudu wa Mirama II ko imiturire yabo itagoye cyane ku buryo nk’Akarere kazakora ibishoboka byose uyu mudugudu ukabona ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi kimwe n’amazi.
Aya mazu 36 yubatswe mu buryo bw’ebyiri muri imwe akaba anajyanye n’icyerekezo cya gahunda ya Leta yo kunoza imiturire no gukoresha ubutaka neza y’amazu ane cyangwa umunani muri imwe. Aya macumbi yaje yiyongera ku yandi 9, bo bakaba baratujwe mbere kandi bamaze kubona amazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Ndahunga Innocent/Nyagatare
