Abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare bavuga ko badatinya SIDA ahubwo baterwa impungege n’indwara y’imitezi ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikomeje kwiyongera muri uyu murenge.
N’ubwo hari amavuriro y’ibanze (Postes de Santé) yegereye aba baturage, bo bavuga ko nta bikoresho ndetse n’imiti bihagije bafite, ku buryo kwivuza bigorana n’ibigo nderabuzima bitari hafi yabo.
Ibi byatangajwe n’abaturage bo mu murenge wa Rwimiyaga ubwo bari ahaberaga ubukangurambaga bwo kwirinda no kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA ndetse no gushishikariza abagabo kwisiramuza kuko ari kimwe mu bibafasha kwirinda ubwandu.
Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda ku nkunga ya Abbott.
Bamwe muri aba baturage ubwo baganiraga na Panorama bavuga ko muri uyu murenge higanje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko mburugu, terikomunasi ndetse n’imitezi ariko kandi bakavuga ko aho aho ndwara zinyura ari na yo nzira ya Virusi itera SIDA. Ikibazo gikomeye cyane muri aka gace ntibakozwa gukoresha agakingirizo.
Bavuga ko iyi mitezi isakazwa n’abakora uburaya, bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina.
Ndengeyimana Jean Paul utuye mu kagari ka Rwimiyaga agira ati “Hari benshi bayifite rwose, ubushobozi bwo kwivuza bukabura kubera ko bisaba kujya Centre de sante kandi ni kure, amatike ni ikibazo ndetse n’uburyo bwo kwipimisha Virusi itera SIDA ntabwo. Abantu b’aha batinya imitezi aho gutinya SIDA cyangwa gutwara inda. Turifuza ko leta yadufasha ikajya iduha ubukingirizo nibura kandi bagaha na Poste de sante ubushobozi tukajya twivuza.”
Umukobwa witwa Jeannette na we yemeza ko indwara y’imitezi iri mu za mbere mu ndwara zibarizwa muri uno murenge. Agira ati “Namaze igihe kinini kigera nko ku mwaka ndwaye imitezi, nkajya nivuza kuri Centre de Sente; gusa ni kure cyane kuko hari n’ubwo naburaga amafaranga yo kujya gufata imiti nkabireka bikamviramo kudakira. Iyo izi Poste de sante ziyigira byari kumfasha ngakira neza…”
Gahamanyi Jean Marie Vianney, umuganga kuri Poste de Sante ya Rwimiyaga avuga ko imitezi yiganje muri aka gace, gusa ngo abagore ni bo bivuza cyane mu gihe abagabo bashinjagira bashira.
Agira ati “Indwara nkunda kuvura ni imitezi, tuvuge niba mu kwezi nakiriye nk’abantu basaga igihumbi, abo nakira bivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane Imitezi Mburuga na Tirikomunasi, usanga nibura baba ari nko muri 600. Urubyiruko ni nka 50 gutyo naho abagore ni 60%. Gusa tugira ikibazo kuko iyo tubatumye abagabo babo ntibaza usanga rero zidakira.”
Akomeza avuga ko bafite ikibazo cyo kutagira ibikoresho bihagije byo kuvura izo ndwara ndetse n’abaza kwipimisha Virusi itera SIDA na bo tugorwa no kubaha serivisi kubera ko nta bikoresho biba bihari, kandi centre de Sante ziba kure; bigatuma abenshi batamenya uko bahagara keretse uwarwaye umutezi kuko ari mwinshi ino aha ni bo bajyayo bakanamenya uko bahagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliette, avuga ko bashyize imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virusi itera SIDA.
Agira ati “Tugenda tubegera hakabaho itsinda ry’abaganga n’abafatanyabikorwa, tukabashishikariza kwipimisha ndetse tukabaha n’udukingirizo.”
Inzego z’Ubuzima zigaragaza ko imitezi ari indwara isanzwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikavurwa igakira iyo ivuwe neza. Ni indwara iterwa n’agakoko ka bacteria kitwa Neisseria Gonorrheae. Ikwirakwira binyuze mu mibonano idakingiye haba gitsina cy’umugore, mu kanwa cyangwa mu kibuno.
Ku bayandura, umwe ku 10 ku bagabo barongora abagore, no hejuru ya 3/4 ku bagore, abagabo b’abatinganyi, ntibagaragaza ibimenyetso ku buryo bworoshye. Ariko ibimenyetso byayo bibamo ururenda rw’icyatsi cyangwa umuhondo ruva mu gitsina, uburibwe mu gihe unyara, no kuva amaraso hagati y’imihango.
Imitezi itavuwe ishobora gutera ubugumba, indwara z’urwungano rw’inkari ndetse ishobora kwanduzwa umwana igihe akiri mu nda ya nyina utwite.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri munsi abantu barenga Miliyoni imwe bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Munezero Jeanne d’Arc