Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda; akenshi usanga ryibasira abagore, abakobwa n’abana.
Ni muri urwo rwego ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu muri Afurika ku wa 02 Nyakanga 2019, mu karere ka Nyagatare bari amahugurwa y’iminsi itatu agenewe inzego z’umutekano ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu. Aya mahugurwa azanakomereza mu tundi turere mu gihugu hose.
Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, ndetse n’uhagarariye ishami ryo muri Polisi y’u Rwanda rishinzwe guca burundu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana Assistant Commissioner of Police (ACP) Lynder Nkuranga.
Abitabiriye amahugurwa bagera ku 130 baturutse mu nzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Abacungagereza ndetse n’urwego rw’umutekano rwunganira akarere Dasso.
Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’irikorerwa abana, kumenya icuruzwa ry’abantu icyo aricyo ndetse no guhanahana amakuru.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yavuze ko ashimira Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba yarateguye aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi inzego z’umutekano.
Yabwiye abitabiririye aya mahugurwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda aho hakigaragara hirya no hino mu miryango abarikora n’abarikorerwa kandi abantu bakarihishira. Mu karere ka Nyagatare umwaka ushize wa 2018 habaruwe abana b’abakobwa bagera ku 400 babyariye iwabo.
Ati “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni intambara tugomba kurwanya twese nk’inzego zishinzwe umutekano, kandi tukarirandura burundu mu muryango nyarwanda. Nimureke duhaguruke nk’uko Polisi y’u Rwanda yateguye aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina turirwanye.”
Assistant Commissioner of Police Lynder Nkuranga, Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda w’ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Kigali ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bisaba ko inzego z’umutekano zikwiye gukorera hamwe kugira ngo ricike.
Ati “Kugira ngo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abana rirwanywe burundu n’aho rikigaragara ni ngombwa ko inzego z’umutekano zikorera hamwe cyane cyane ku guhanahana amakuru no kungurana ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo twese turisobanukirwe, bityo turirandurane n’imizi yaryo.”
Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Umugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba, Provincial Criminal Investigator (PCI) Hubert Rutaro, agira ati “Nk’inzego z’umutekano turasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya iki cyaha no gufata iya mbere mu kukirwanya, nk’uku muba mwahuriye mu mahugurwa muri inzego z’umutekano ku gira ngo mwaguke mu bumenyi ku icuruzwa ry’abantu n’ihihoterwa rishingiye ku gitsina. Ingaruka z’icuruzwa ry’abantu ni nyisnhi twavuga ukoreshwa imirimo y’agahato, ubucakara, gukoreshwa imirimo y’agahato, kuvanwamo bimwe mu bice by’ingingo z’umubiri n’ibindi.”
Yasabye abitabiriye aya mahugurwa bashinzwe kuba intangarugero mu kubirwanya, gushyira ingufu hamwe no gukurikirana abahohotewe nyuma yo gusubira mu buzima busazwe. Ikindi yabasabye kurinda uwahohotewe kutongera guhohoterwa.
PCI Rutaro yanababwiye ko icyaha k’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ko itegeko riteganya ibihano biremereye abasaba gukangurira abaturage aho bahurira nabo haba mu nteko zabo n’inama bahuriramo, kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bihutira gutanga amakuru.
Panorama
