Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Izuba ryinshi ni ryo ntandaro y’igabanuka ry’amata

Ikibazo cy’ibura ry’amata, kigiye kumara amezi 2 hirya no hino mu Gihugu; by’umwihariko mu bakorera ubworozi mu Murenge wa Karangazi ho mu Karere ka Nyagatare, kuko inka zabuze ibyo zirya bihagije. Ni ikibazo cyatewe n’izuba ryinshi, ku buryo ubwatsi bw’amatungo ahenshi bwumye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Abaturage bo mu Murenge wa Karangazi bagaragaje ibibazo biri kubisukiranyaho bitewe n’ibura ry’umukamo bahoranye.

Muhongayire Grace, umworozi utuye mu Kagali ka Rwenyemera, avuga ko ibura ry’amata ari ikibazo cyagoye mbere aborozi.

Agira ati “Aborozi twagezweho n’ikibazo cy’ibura ry’amata mbere y’undi muntu wese, kuko ni twe tugaburira inka ni natwe tuzikama. Twabuze umukamo aho izuba riviriye, ryavuye mbere y’igihe cyari gisanzwe ubwatsi buruma, amatungo agira inzara igihe kitari gito. Ni cyo cyatumye amata aba macye, ntaw’ugikama nk’uko byahoze n’ayo ubonye uyaharira abagize umuryango.”

Akomeza avuga ko gukama inka ntacyo wayigaburiye biba ari ubusambo. Ati “Iyo inka itariye nawe ukayijya munsi uba uyihemukira, ni ubusambo! Ubu ni igihe kibi cyane, no kubona amata ahagije umuryango ntibyoroshye, turasaba Imana ngo imvura ikomeze kugwa byibura tuzongere tubone amata.”

Inka yagaburiwe neza ni yo itanga umukamo

Hirya no hino mu Tugali tugize uyu Murenge bahuriye ku kibazo cy’igabanuka n’ibura ry’umukamo, aho bahuriza ku kuba nta buryo bafite bwo kuhira inka zabo.

Karemera Wellars, avuga ko nk’umworozi, ikibazo cy’ibura ry’amata bafite ubu intandaro ari ukuba nta bushobozi bwo kuhira inka buri wese afite. Ati “Ubundi murabizi ino mu Mutara haturukaga amata, ariko kubera impamvu y’izuba ryinshi ryavuye mbere y’igihe, byatumye umukamo ugabanuka. Muri litiro 45 zabonekaga mu nka 20 cg 15, ubu ndakama litiro 10 gusa!”

Yongeraho ko hari n’ubwo umwaka ushira nta mvura babonye, bityo ko hacyenewe uburyo bworoshye bajya babona uko buhira inka mu gihe cy’izuba.

Mukarubogo Phoibe ni umwe mu bafashamyumvire, ukorana n’umushinga wa RDDP ukorera mu Karere ka Nyagatare, mu guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo. Avuga ko ari amahirwe kuko ari umushinga ukorera no Murenge wa Karangazi, aborozi bafashwa kubona amashitingi afata amazi (Dam sheets).

 Ati “Bakwegera ‘veterinaire’ w’Umurenge bakiyandikisha basaba kubona ‘dams’, aho umworozi atanga uruhare rwa 6% y’amafaranga n’umushinga ukamutangira 4% yayo.”

Hafashwe ingamba zo kongera ibiryo by’amatungo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutware John Eulade, avuga ko hakorwa ubukangurambaga butandukanye, mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeze kubona umukamo.

Agira ati “Hari guhinga ubwatsi, iyo wabuhinze ukabuhunika ubwifashisha mu gihe runaka nk’igisubizo. Gahunda zitandukanye ziriho zigamije guha umuturage ibimufasha kubona amazi, harimo nkunganire yo kubona ‘dam sheet’ ayo mazi akazayifashisha mu gihe cy’ibura ry’amazi. Na gahunda yo gukoresha utumashini dusya ubwatsi, n’ubwo itaragera kuri bose, ariko byose birunganirana ugasanga inka zitanga umusaruro cg umukamo mwiza ushobora no kwisumburaho mu gihe cy’imvura.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi_RAB, gisobanura ko impeshyi yabaye ndende, ubwatsi n’amazi bigashira. Ari nayo mpamvu RAB yafashe ingamba zo kongera ibiryo by’amatungo, mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo gikunze kubaho mu mpeshyi

Ikibazo cy’igabanuka ry’umukamo mu gihe cy’impeshyi si ubwa mbere kivuzwe, gusa uyu mwaka bisa n’ibyagaragaye cyane kurusha mbere, aho n’ ibiciro by’amata aba yanyuze mu nganda byiyongereye cyane, hafi kwikuba kabiri.

Dr. Solange Uwituze, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubushakashatsi n’Ubwishingizi bw’amatungo muri RAB, avuga ko abantu batakagombye gukuka umutima, kuko hari ingamba z’igihe kigufi n’izigihe kirekire zigamije gukemura burundu iki kibazo.

Ubushakashatsi bwa RAB, bugaragaza ko Umunyarwanda anywa litiro 75 z’amata, mu gihe intego ari uko aba akwiye kunywa litiro 250 ku mwaka.

Akarere ka Nyagatare kagizwe n’Imirenge 14 irimo n’uwa Karangazi, ufite Utugali 11 n’Imidugudu 54. Abaturage b’Umurenge wa Karangazi barenga ibihumbi 80, batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi, bubaha umusaruro bakabasha kuwutunganyiriza mu makusanyirizo 4 y’amata bafite.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities