Umushinga wo Kubungabunga Imisozi n’Ibibaya (AREECA) watanze Imbabura 500 zirondereza Inkwi (Improved Cooking Stoves), ku miryango itishoboye yo mu turere twa Nyagatare na Kirehe.
Hagamijwe gukomeza gukangurira abaturage gukoresha amashyiga arondereza inkwi nka bumwe mu buryo bwo kubungabunga amashyamba, imiryango 500 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe yo mu turere twa Nyagatare ndetse na Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, yahawe Imbabura zirondereza inkwi binyuze mu Mushinga wo Kubungabunga Imisozi n’Ibibaya (AREECA) ukorera muri utu Turere.

Ni kimwe mu bikorwa bitandukanye bikorwa n’uyu Mushinga birimo gufasha abaturage gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto, gutera ibiti ku mihanda ndetse no guhugura urubyiruko n’abagore hagamijwe ko bagira uruhare mu kubungabunga amashyamba ndetse baniteza imbere.

Bamwe mu baturage bahawe imbabura zirondereza inkwi bagaragaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa, bavuga ko zizabafasha mu rugamba rwo kubungabunga amashyamba, bitewe n’ikoreshwa ry’aya mashyiga ya kijyambere, hazabaho igabanuka ry’ibicanwa byari bisanzwe bikoreshwa, bizagabanya kandi ingendo zakorwaga mu gushaka inkwi zo gucana, binagabanye ingano y’amafaranga yakoreshwaga mu kugura inkwi, bizagabanya indwara zo mu buhumekero, bitume n’ubuzima bw’abantu cyane cyane ubw’abana n’abagore bumera neza kuko akenshi aribo usanga bitabira akazi ko guteka.

Mukansanga Apolinariya wo mu Mudugudu wa Rukundo I mu Karere ka Kirehe, yagize ati “Umva igiye kudufasha [Imbabura], ntitwagiraga inkwi none ubu tugiye kujya dushyiramo inkwi niyo rwaba rumwe, ubu rwose turanezerewe kubera rondereza… Birandenze! Ni ukiri hari n’igihe twaburaraga kubera kubura inkwi.”
Umuyobozi Muruku w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), NSHIMIYIMANA Cypridio, avuga ko kuba aba baturage bahabwa izi mbabura biri muri gahunda z’uyu mushinga kugira ngo boroherwe n’ibicanwa ndetse no kugira ngo ibikorwa byo gutera amabashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka biri gukorwa muri utu Turere bibashe kubungwabungwa.

Yagize ati “Nibyo koko hatanzwe Imbabura 500 mu turere 2 aritwo Kirehe na Nyagatare, ariko ikigamijwe ni ukugira ngo abaturage bakomeze kubungabunga amashyamba ari muri aka gace. Iyi ntara usanga igifite ikibazo cy’ibicanwa kubera ko nta mashyamba ahari ahagije kandi hakaba hari abaturage benshi bakenera ibikomoka ku mashyamba ngo babicanishe, izi mbabura rero ziratuma n’ibicanwa bike bari bafite babasha kubikoresha neza kandi banabungabunga n’ ibindi bikorwa biri gukorwa n’uyu mushinga birimo gutera ibiti n’amashyamba.”
Uyu mushinga w’ imyaka 4, uterwa inkunga na leta y’Ubudage, binyuze mu muri Minisiteri y’ibidukikije (BMU). Ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita kukurengera ibidukikije (IUCN) ndetse n’Uturere twa Nyagatare na Kirere two mu Ntara y’Uburasirazuba.

Umushinga AREECA, biteganyijwe ko uzarangira mu mwaka wa 2024, ukaba uzatanga Imbabura mu miryango 2000. Kugeza ubu hakaba hamaze gutangwa 1000. Mu bindi bimaze kugerwaho, muri Nyagatare hamaze guterwa ibiti bivangwa n’imyaka kuri 500ha, amashyamba kuri 17ha, kuvugurura amashyamba ari kuri 104ha, ibiti byo ku mihanda biri kuri 10km, ibiti by’imbuto 1500 naho mu karere ka Kirehe hamaze guterwa amashyamba ari kuri 120ha, ibiti bivangwa n’imyaka 500ha, ibiti biteye ku mihanda ireshya na 10km, hatanzwe ibiti by’imbuto 1500.

Mu mwaka 2022/2023 hateganyijwe guterwa hegitari 400 z’ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba 800Ha, ibiti by’imbuto 1500, gutera ibiti ku mihanda 20km, kubungabunga inkengero z’umugezi w’Akagera 20km, kuvugurura inzuri kuri 280 Ha mu Karere ka Kirehe, naho muri Nyagatare ho hateganyijwe guterwa hegitari 400 z’ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba 250Ha, ibiti by’imbuto 1500, gutera ibiti ku mihanda 20km, kuvugurura amashyamba 670Ha, kuvugurura inzuri kuri 160Ha.
Panorama
