Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Mudugudu wakubise umunyamakuru yatangiye kuburanishwa, abaganga baravuguruzanya

Umunyamakuru wa Flash Ntambara Garleon yari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, ku wa 29 Nyakanga 2021, akurikiranye urubanza rw’umunyamakuru Ntirenganya Charles aregamo Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam na mugenzi we Mutsinzi Steven kumukubita inkoni bakamukomeretsa. 

Ahagana saa 10:35 inteko iburanisha yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Perezida w’inteko iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’abagerwa.

Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam n’undi musore witwa Mutsinzi Steven batuye mu mudugudu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagare, bakurikiranweho icyaha cyo gukubita no kugukomeretsa ku bushake umunyamakuru wa Flash Ntirenganya Charles.

Umushinjacyaha atangira iburanisha yavuze ko abanyamakuru babiri Ntirenganya Charles na Mukunzi Fideli bakigera kuri bariyeri yari ibangamiye abaturage, bagiye kureba umukuru w’umudugudu wa Rubona kumubaza ku iby’iki kibazo.

Bakimugeraho bamweretse ibyangombwa arangije anabasaba kumwereka urupapuro rw’inzira. Umukuru w’umudugudu yahamagaye Komanda amubwira ko hari abantu biyita abanyamakuru bari kumwe na we. Komanda ategeka ko bamubajyanira. Bakigera mu nzira ntibumvika ku nzira banyuramo, nuko Kalisa Sam akubita inkoni umunyamakuru Ntirenganya Charles, mugenzi we Mutsinzi Steven nawe aboneraho umukubita inkoni.

Umushinjachaya akomeza avuga Komanda CIP Niyonsaba Ildephonse yabeshye amafoto, yahise agera aho Umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubitiwe, amufotora uruhande atakubiswemo kugira ngo agaragaraze ko atakubiswe; ako kanya yahise amusaba kujya kwa muganga nuko we ahita ajyana n’umukuru w’umudugudu.

Kuvuguruzanya kw’abaganga (Umwe mu ibazwa undi Raporo)

Umushinjacyaha avuga ko mu ibazwa muganga wo ku kigo nderabuzima cya Karangazi Twizeyimana Jean Claude yahakanye ko uyu munyamakuru yakubiswe kandi yaramuhaye imiti, akanamutera inshinge.

Akomeza avuga raporo ya muganga (Doctor) w’Ibitaro bikuru bya Nyagatare yagaragaje ko Ntirenganya yakubiswe inkoni kuko yari afite ububyimbe n’ububabare.

Umushinjacyaha avuga ko mu majwi yafashwe n’umunyamakuru Ntirenganya Charles yumvikanamo, (we) avuga ngo “najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none Ndabibonye.” Arongera ngo “Murankubise” Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam ati “Yego ahubwo turakongera.”

Umushinjacyaha avuga ko hari amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha agaragaza ibikomere n’inguma byari mu gatuza ka Ntirenganya. Busaba Urukiko ko abaregwa bakurikiranwa bafunze iminsi mirongo itatu kuko basibanganya ibimenyetso.

Umukuru w’umudugudu wa Rubona Sam Kalisa arahakana ibyo aregwa

Umukuru w’umudugudu wa Rubona Kalisa Sam avuga ko atemera ibyo aregwa akabishingira ku batangabuhamya bagaragaje ko batabonye akubita barimo Komanda wa polisi wabihakanye; muganga wo ku kigo nderabuzima cya Karangazi wabihakanye n’abandi baturage.

Mustinzi Steven ureganwa n’umukuru w’umudugudu na we arabihakana

Mutsinzi Steven avuga ko Ntirenganya Charles amubeshyera kuko ntacyemeza ko yamukubise, agasaba kurenganurwa, agakurikiranwa ari hanze.

Umwunganizi mu mategeko wabo avuga ko nta kigaragaza ko aba banyamakuru ari ub’umwuga kuko nta makarita bari bafite, ariko ngo umwe muri bo yari ayifite. Arasaba ko urukiko rwababuranisha nk’abatari abanyamakuru kuko ari abakorerabushake.

Akomeza avuga ko Komanda yabatumyeho kubera batari bafite ibyangombwa, kandi ko Kalisa Sam yari afite inkoni kubera ko yari avuye mu nka kuko ari umworozi.

Avuga ko impamvu muganga yahaye Ntirenganya Charles imiti ariko we yivugiye ko ababara kandi ko yagombaga kumufasha nk’uko nyir’ubwite abivuga. Avuga kandi ko amajwi (Audio) byafashwe yakuwe ahandi ko atari aya Kalisa Sam. Asaba ko abo yunganira bakurikiranwa badafunze kuko batatoroka ubutabera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yagaragajwe mu rukiko nk’uwabangamiye iperereza

Umunyamakuru Ntirenganya Charles avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyagare, Mushabe David Claudian, yateye ubwoba abatangabuhamya ubwo we yahise agaragaza ko atakubiswe, bituma abaturage bagira ubwoba bwo kumuvuguruza.

Ntirenganya Charles avuga ko afite ibimenyetso azereka urukiko nirubikenera ko hari urubuga rwa Whatsapp rwitwa Rwisirabo Development ruriho Visi –Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare, Madamu Murekatete Juliet, Komanda n’abandi barimo kwibaza kuri uyu munyamakuru. Aho bibaza “Uwo munyamakuru ni uwahe? atuye he? Muramuzi?…”

Ntirenganya yakomeje avuga ko kuri urwo rubuga harimo abantu bari batangiye gushishikariza abandi gukora igisa n’imyagaragambyo ariko visi-mayor akabasaba kubireka.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzatangazwa taliki ya 3 Kanama 2021 saa tatu za mu gitondo.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities