Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu _PL, ubwo ryiyamamarizaga mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Mbare, ku wa 23 Kanama 2018, ryijeje abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bucuruzi bwambukiranya umupaka, kuko bafite amahirwe yo kuba akarere kabo gahana imbibi n’ibihugu bibiri.
Hon. Mukabarisa Donatila, Perezida wa PL akaba ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida b’iryo shyaka, mu mvura nyinshi yaguye kuri uwo munsi, yasabye abatuye Akarere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo guturana n’ibihugu bibiri, bagakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Yagize ati “Nyagatare ifite amahirwe yo kuba ihana imbibi n’ibihugu bibiri. PL tuzashyira ingufu mu gukomeza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, tukongera umusaruro, maze tukajya twohereza mu mahanga. Ibi bikadufasha no kugabanya ibyo dutumiza hanze.”
Hon. Mukabalisa yanakomoje ku buhinzi n’ubworozi ababwira ko Ubuhinzi buzarushaho gukorerwa ubushakashatsi bugatezwa imbere.
Ati “Ubuhinzi buzarushaho gukorerwa ubushakashatsi butezwe imbere, kuko Nyagatare ihinga ikeza umuceri, ibigori, soya n’ibindi; maze umusaruro wiyongere, twihaze mu biribwa kandi dusagurire amasoko yo mu Rwanda n’ayo mu mahanga {…}. Twazanye umugisha w’imvura ariko dusanzwe tuzi ko aka gace gahura n’izuba ryinshi, tuzashyira ingufu mu kuhira imyaka kandi bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga .”
PL yatanze abakandida bagera kuri 80 bakaba bakomeje kuzenguruka uturere tw’intara zose z’u Rwanda babwira abanyarwanda ibyo babateganyirije nibaramuka babahaye amajwi yabo bakinjira mu nteko Ishinga Amategeko.
Raoul Nshungu
