Umugore ukomoka mu karere ka Kicukiro ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akurikiranyweho gushaka guha ruswa umupolisi kugira ngo afungure umugabo w’inshuti ye.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, umugore wita Muhawenimana Ange w’imyaka 32 y’amavuko ukomoka mu karere ka Kicukiro, akurikiranyweho gutanga ruswa ku mu Polisi kugira ngo arekure inshuti ye yitwa Munyehirwe Eliezel, ufungiye kuri Sitasiyo ya Nyagatare aho akurikiranyweho ubujura bwa Telefoni yakoreye mu mujyi wa Nyagatare.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, avuga ko Muhawenimana yafashwe agerageza guha umupolisi amafaranga ibihumbi mirongo icyenda (90,000frw) kugira ngo inshuti ye ifungurwe.
Yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama, ni bwo Muhawenimana yegereye umupolisi wari uri mu kazi muri iryo joro, amuha amafaranga we yita agafanta kugira ngo inshuti ye ihafungiwe ifungurwe. Umupolisi na we yahise yihutira kumenyesha abayobozi be, uyu mugore afatirwa mu cyuho atanga ruswa.”
CIP Kanamugire akomeza asaba abaturage kwirinda gutanga cyangwa kwaka ruswa kuko Polisi n’inzego zitandukanye zayihagurukiye.
Yagize ati “Polisi n’inzego zitandukanye zafashe ingamba zikomeye zo kurwanya ruswa, kuko imunga ubukungu bw’Igihugu ikonona imiyoborere myiza, ikimakaza akarengane n’itonesha, bityo uwagombaga kubona serivisi ntabe ari we uyibona, kuko adafite amikoro yo kuyigura.”
CIP Kanamugire asoza asaba abaturage kuba maso bakarwanya ruswa batanga amakuru y’aho igaragaye ku nzego z’ubuyobozi zibegereye.
Yagize ati “Uruhare rwanyu mu kurwanya abakomeje kumunga ubukungu bw’igihugu rurakenewe, mukwiye kurushaho kuyirwanya, mutanga amakuru y’aho igaragaye binyuze mu guhamagara imirongo itishyurwa yashyizweho, cyangwa kwegera inzego z’ubuyobozi zibegereye mukazitungira agatoki.”
Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa amasezerano yabyo kugira ngo ukorere umuntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.
Mu gihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Panorama
