Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Umugore yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi ijana

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda  ikorera  mu karere ka Nyagatare yafashe umugore w’imyaka 29, arimo kugerageza gutanga  ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, kugira ngo amufungurire umugabo we  ufungiwe gucuruza inzoga zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa ari imwe mu nshingano z’ibanze Polisi y’u Rwanda igomba kurwana yivuye inyuma.

Yagize ati “Umuntu wese utekereza gutanga ruswa cyangwa kugaragara mu bikorwa bya ruswa yitegure kuzahangana n’ingaruka zabyo.”

Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe gutanga ruswa ari icyaha ariko noneho byagera ku gushaka kuyiha abapolisi byo ni nk’ubwiyahuzi kuko uzabigerageza bitazamugwa amahoro.

Agira ati: “Umupolisi afite inshingano zo kurwanya ruswa ndetse no kugenzura ko amategeko yubahirizwa,ariko iyo umuturage yifashe akajya guha ruswa umupolisi biba bimeze nko kwiyahura.”

Uyu mugore wakoze icyaha arakemera ndetse akanagisabira imbabazi. Yahise ashyikirizwa RIB, ubu na we kimwe n’umugabo barakurikiranwa ku byaha bitandukanye. Umugabo arakurikiranwa ku gucuruza inzoga zitemewe, umugore agakurikiranwaho icyaha cya ruswa.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, umwaka ushize wa 2018 abaturage  bagera kuri 200 bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities