Mu gitondo nka saa yine nibwo umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yari ageze mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, aho atemerewe kwiyamamaza kubera ko aho yari agiye ari hafi y’isoko n’amashuri.
Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ntiyemera ko hari umukandida wiyamamariza mu isoko cyangwa mu kigo cy’ishuri, kandi aho i Rwimiyaga ryari ryaremye.
Habineza yajyanywe kwiyamamariza hafi y’irimbi kuko ariho hari umwanya ariko we abitera utwatsi, ahita yerekeza mu mujyi wa Nyagatare aho yasuhuje abaturage yihitira.
Kwiyamamaza byakomerejwe mu karere ka Gatsibo ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi, aho yakiriwe n’Umunyabangwa Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kabarore n’abaturage basaga ijana.
Habineza yijeje abaturage ba Kabarore ko azabakemurira ikibazo cy’inzara we avuga ko gishingira kuri politiki mbi yo guhuza ubutaka.
Yakomeje avuga ko azakuraho umusoro w’ubutaka kuko ari bimwe mu bibazo bigoye abaturage.
Yakomeje asobanura ko politiki y’uburezi mu Rwanda ari kimwe mu bibangamira ireme ry’uburezi, ko usanga abarimu bigisha mu ndimi batazi, akaba yarabemereye kuzasubizaho indimi zose mu mashuri nk’igifaransa mu rwego rwo kuvugurura politike y’uburezi.
Anavuga ko abacuruzi bato badakwiye gusora kuko bibatera guhomba bagasubira mu bukene bitewe n’umusoro, bakwiye nibura gusora bamaze imyaka ibiri bakora. Agira ati “ibyo nimuntora nzabirangiza tujye dutera imbere tudasubira inyuma.»
Mutesi Scovia/Iburasirazuba
