Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

“Nyakwigendera Dr. Fabien Twagiramungu yibukirwaho byinshi”

Nyakwigendera Twagiramungu Fabien, ababanye na we n'inshuti ze bavuga ko atazabava ku mutima babuze inshuti n'umuvandimwe ukomeye.

Umusaza yegereye abana be abaha umurage abasaba kujya bawuzirikana mu buzima bwabo. Umurage urakura ukwira ibihe ugaba amashami uraganza uba ikigabiro.

Umwaka urashize Dr. Fabien Twagiramungu yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, akubiswe n’inkuba y’impanuka y’imodoka mu gitondo ari mu myitozo ngororamubiri, ku itariki 3/04/2022.

Iyo nkuru y’incamugongo yavugishije benshi, haba mu muryango ndetse n’inshuti.

Umwaka urashije Dr. Fabien atabarutse, benshi haba mu muryango n’inshuti, hari byinshi bagaragaza bamwibukiraho.

Twashoboye kwegera bamwe mu nshuti ze, batubwira ko hari byinshi kandi bagifite ibikomeretse ku mitima benshi batewe n’urupfu rwa Fabien.

Uwo bari basangiye ishomoramari mu kabari gakomoye ka 2 Shots kari i Remera, iyo muganira ubona mu maso he asa nk’ushushanya Fabien.

Twashoboye kandi kugera kuri Me Ngarambe Raphael, inshuti ikomeye ya Fabien Twagiramungu banashinganye 2 Shots Club. Twaganiriye byinshi ku bijyanye n’imibanire ye na Fabien ndetse n’icyo yamusigiye atazibagirwa kuri we.

Mu magambo ye agira ati “Nabuze inshuti magamara. Namuze umuvandimwe, nabuze umujyanama ukomeye. Fabien twamenyanye bikomotse kuri siporo. Ari Perezida wa Club ya Tennis i Remera. Twabaye inshuti zikomeye bigera n’aho duhuza business. Imiryango yacu yari yarabaye umuryango umwe. Fabien yari azi kubana, azi kubana ariko! Urupfu rwa Fabien rwaradushegeshe, haba umuryango we, inshuti ze ndetse n’abakunzi ba siporo.

Niyigendere ariko yadusigiye urukundo, urukundo Fabien yagiraga rwari rufite bake. Umutima we wareraga kandi twaranakurukiranye dusanga Atari abyize turikumwe ahoubwo n’abo babanye bose, bashimaga uburyo yagiraga urugwiro kandi akabana neza n’abandi.”

Sakindi Eugene, na we wari mu nshuti z’akadasohoka za Fabien, mu kiganiro twagiranye ndetse n’andi makuru twashoboye kubona, ari mu nshuti Fabien yari afite zikomeye cyane. We ubwe agira ati “Fabien twamenyanye mu 2016 duhuriye muri siporo. Ubundi tugahurira muri 2 Shots.

Kuba tumenyanye twabanye nk’inshuti bigera aho birenga ubucuti ahubwo tuba abavandimwe. Twarabanye umunsi ku munsi kugeza atuvamo. Nta kintu na kimwe kibi nigeze mubonaho. Nta bwoko yagiraga, ntabe umufurankofone, ntabe umwangolofone. Yari imfura.

Yantabaye kenshi haba mu gihe cyo Kwibuka iwacu n’ahandi. Yamfashije mu bitekerezo no mu bikorwa. Nanjye kandi namutabaye kenshi mu muryango we, haba i Nyamasheke iwabo n’ahandi. Twigeze guhurira iwabo ndi mu kazi aratangara cyane, atungurwa no kumbona mu cyaro ndi mu mashanyarazi.

Urupfu rwa Fabien rwaradushegeshe cyane. Umugore we Vivine ni we wambwiye ko Fabien akoze accident, hari mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri n’iminota 10. Arantabaza ati “Sakindi we, ntabara mushuti wawe akoze impanuka. Ubwo twahise dutabara hamwe n’abandi turakurikirana kugeza tumuherekeje.

Nabuze inshuti twabanaga umunsi ku munsi, nabuze umuvandimwe twabanaga umunsi ku munsi. Urupfu rwa Fabien rwanteye icyuho gikomeye, kuko twapanganaga imishinga itandukanye. Ibibazo byo mu miryango twarabiganiraga, ubukwe bwo mu muryango w’umwe n’undi bwahitaga buba ubwe. Nabuze inshuti ikomeye.”

Nkuranga Egide yari inshuti ikomeye ya Twagiramungu Fabien. Bamenyniye muri Kamuniza Nkuru y’u Rwanda i Butare biga mu binyabutabire, Chimie. Nkuranga yasanze Fabien arangije umwaka wa mbere.

Amakuru twagezeho agaragaza ko Fabien yabanaga n’umusore biganaga wo mu cyahoze ari Gikongoro witwa Gasirabo. Bakaba inshuti magara. Ubwo Nkuraga nawe yahise aba inshuti yabo ikomeye.

Nkuranga avuga ko Fabien yagiraga urukundo n’urugwiro ntagereranywa ku buryo kuva ubwo muri Kaminuza kugera atabaruka bari inshuti zikomeye. Nkuranga na Ngarambe Raphael babyaye abana ba Fabien muri batisimu. Kubera urukundo Fabien yakundaga inshuti ye biganye muri Kaminuza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umwana we w’imfura yamwise amazina ye, anabyarwa muri batisimu na Nkuranga Egide babanaga.

Mu kiganiro twagira nye na Nkuranga, agira ati “Fabien akaba imfura cyane, azira amatiku, yirinda inzangano kandi akagira urugwiro. Twabaye inshuti, tuba abavandimwe, imiryango iramenyana. Namubyariye umwana muri batisimu, umwana yise izina ry’umunyeshuri biganye wari inshuti ye magara.

Fabien twamenyaniye iruhande. Hari abantu benshi namenye kubera Fabien, na we hari abantu benshi yamenye kuberanye. Yari umuvandimwe pe. Ariko kandi yari afite umwihariko akamenya gucagura incuti. Ntiyapfaga kubana n’abo abonye bose.”

Twashatse kuvugana n’Umwunganizi mu by’amategeko w’umuryango wa Twagiramungu Fabien, Me Buhuru Pierre Celestin, ariko ntibyadukundiye. Kubera ko ubucukumbuzi bwacu ku bijyanye n’imibereho ya Fabien ndetse n’ibyakurikiye urupfu rwe bigikomeza, ibyo tuzageraho tuzabibatangariza. Havuzwe byinshi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Football

Wilson Nsabamahoro Ikipe ya Bugesera yatsinze Rayon Sports mu mikino ibanza ya ½ cy’Igikombe cy’ Amahoro. Bugesera ikoze ibi nyamara iri mu ndiba ku...

Football

Wilson Nsabamahoro Ku mugoroba wo ku wa 16 Mata 2024, Paris Saint Germain na Borussia Dortmund zageze muri ½ cya UEFA Champions League nyuma...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.