Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imibereho myiza

Nyamagabe: Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu kubakira imiryango idafite aho iba

Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Nyamagabe biyemeje kugira uruhare mu kubakira imiryango 66 idafite aho iba.

Ibi babitangaje nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikibangamiye umuryango mu karere,  cyane ikibazo cy’abatagira aho baba.

Ni mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe, yateguraga ubukangurambaga bwihariye ku kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye.

Ubu bukangurambaga buzatangira ku ya 02 Werurwe bukageza ku ya 08 Werurwe 2022 hizizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Abagize amatsinda atandukanye bazazenguraka imirenge yose 17 y’akarere bakemura ibibazo bibangamira imiryango.

Achdeacon Habimfura Vincent uhagarariye Ihuriro ry’abanyamadini n’amatorero mu kiganiro na Panorama yavuze ko bagiye kubakira abadafite aho baba.

Agaragaza ko kuba bafite abayoboke benshi bizatuma imbaraga bafite zibyazwa umusaruro, abaturage 66 badafite aho baba bubakirwe vuba.

Yagize ati” Kuri ubu mu karere ka Nyamagabe harabarurwa imiryango ishingiye ku myemerere 18 mu mwaka ushize akarere kadusabye gutanga ubufasha twubaka inzu ebyiri mu gihe gito. N’izi 66 birashoboka ko zakubakwa kandi vuba. Tugiye kwicara tuganire buri muryango ugire ibyo wiyemeza gukora kandi turizera ko ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa bandi izi nzu zizubakwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko iyi nama yabaye uyu munsi yatanze umusaruro kuko haganiriwe ku bibazo byinshi bibangamiye umuryango hanashakwa  umuti wabyo.

Yagize ati” Hari ibibazo byinshi bibangamira imiryango twaganiriye nk’ikibazo cy’abaturage bagisembera ariko abafatanyabikorwa bacu biyemeje kugira uruhare mu gukemuka kw’icyo kibazo kandi turizera ko bizatanga umusaruro tukarushaho kugira imiryango itekanye kandi ishoboye.”

Akarere ka Nyamagabe gafite intego yo kubakira abaturage 66 batagira aho baba, ndetse n’abandi 46 bazakurikiraho nyuma yo kubakira aba mbere.

Ubu bukangurambaga bwo kubaka umuryango utekanye kandi ushoboye buzaba bufite intego igira iti” Tugire ubufatanye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities