Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Abatoye ku ncuro ya mbere bishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h’igihugu

Abatoye bwa mbere (Urubyiruko) rwo mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka bitabiriye ibikorwa by’amatora ku ncuro ya mbere, bavuga ko bishimiye kuba abagiye gutora umukandinda bihitiyemo aho bagaragaza ko gutora umukuru w’igihugu bibanejeje.

Urubyiruko ruvuga ko ari uruhare rwabo mu gushyiraho abayobozi bazabayobora, bityo bizeye ko imibereho yabo muri rusange muri iyi myaka itanu iri imbere izarushaho kuba myiza.

Babivuze ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, aho mu gihugu hose cy’ u Rwanda bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Bamwe mui uru rubyiruko bageze kuri site y’itora mu masa kumi za mu gitondo, bazindutse mu ba mbere, bagaragazaga ko bishimiye iki gikorwa kandi bagitegerazanyije amatsiko menshi. Bavuga ko bari bafite amatsiko yo kumenya uko batora n’uko bikorwa.

Uwizeye Dativa w’imyaka 19 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Munombe mu kagari Kigeme, Umurenge wa Gasaka. Avuga ko yishimye kuba yatoye. Agira atiNi ubwa mbere ntoye, numvaga mfite amatsiko; ubu ndishimye mu myaka itanu iri imbere nk’urubyiruko nizeye ko ibyiza twagejejweho bizakomeza kwiyongera kurusha mbere. Ndishimye ku buryo nazindutse kugira ngo nitangire ijwi ryanjye rizagira akamaro.”

Uzabakiriho Moses w’Imyaka 23 atuye mu murenge wa Tare umaze imyaka 2 n’igice arwariye mu bitaro bya Kigeme, avuga ko yishimiye gutora bwa mbere kandi agatora uwo yishimiye, abona ubageza ku iterambere bifuza kugeraho. Agira ati “N’ubwo ndi mu bitaro, uyu munsi nawishimiye cyane, kuko numvaga ntazatora; nari ndwaye kandi nahoraga mbwira umubyeyi wanjye ko bimbabaje, ariko aho twabwiwe ko hano mu bitaro bazadufasha, narishimye cyane. Numvaga uyu munsi waratinze kugera, kuko mbere nari nzi ko ntagitoye ariko nashimishijwe cyane n’uko bemeye ko tujya ku mugereka nanjye nkitorera umuyobozi narimfite ku mutima.  Ubu nanjye abazatuyobora nzajya nezezwa ko nagize uruhare mu kubashyiraho.”

Uwera Laurence w’imyaka 21 wo mu mudugudu wa Gakoma, we avuga ko yishimiye gutora bwa mbere umunsi yari ategerezanyije amatsiko menshi.
Agira ati “ubushize nabonaga abandi bajya gutora nkabona birashyushye nanjye nkibaza ngo ‘ese njyewe nzatora ryari?’ Ariko umunsi wari uyu kandi ubu ntoye nzi ibyo ndimo, kuko maze gukura ntabwo nahitamo nabi.”

Niyonsenga Shadia na we afite icyizere ko mu myaka 5 iri imbere ijwi ry’urubyiruko rizazamuka rikarenga aho ryari risanzwe.

Ati Nari mfite amatsiko, ubu ndumva nishimye kuba ntoye ubwa mbere, numva mu myaka itanu iri imbere ijwi ry’urubyiruko rizarenga aho ryari riri”.

Nabagira Bonavanture ni Umuyobozi wa GS Gasaka. Avuga ko urubyiruko ubundi usanga mu bintu byose rugenda gakeya, ariko muri iki gikorwa bari mu bantu bazindutse cyane.

Agira ati “Akenshi usanga urubyiruko rugenda gake, ariko muri iki gikorwa bazindutse kimwe n’abandi baturage bose kandi rwose barishimye kuko bagiye gutora bwa mbere”.

Umuyobozi wa akarere ka Nyamagabe, Niyomwugeri Hildebrand, avuga ko ibikorwa by’amatora byagenze neza hubahirijwe igihe haba mu gutangira cyangwa mu gusoza.

Ati “Bishimira ko igikorwa kirangiye neza nta bibazo byagaragaye n’uwagize ikibazo cyo gucika intege yabashije gukurikiranwa abaturage babyitwayemo neza nta muvundo wabayeho.” 

Akarere ka Nyamagabe kari gafite amasite 99 n’ibyumba 2 by’ibitaro. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC igaragaza miliyoni icyenda n’igioce bari hejuru y’imyaka 18 bari kuri lisiti y’itora. Muri bo abarenga miliyoni ebyiri bari mu batora bashya.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities