Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko bazi neza akamaro ko kugaburira abana amagi ariko hakiri ikibazo cy’imyumvire iri hasi mu kuba bayabaha. Ariko kandi muri aka karere ubu rigeze ku maranga 200.
Ubushakashatsi ku buzima n’abaturage DHS 2019-2020 bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwagaragaje ko abana bari ku kigero cya 7.7% ari bo bagaburirwa amagi. Gusa uyu mubare ukiri muto cyane ari yo mpamvu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi -UNICEF ku bufatanye n’izindi nzego, basaba buri wese kumva ko umwana akeneye kurya igi rimwe ku munsi, kuko ryifitemo intungamubiri nyinshi.

Abaturage bo mu kagari ka Kigeme no mu ka Nzega mu murenge wa Gasaka, bo mu byiciro binyuranye by’ubuzima, bagaragaza ko bazi akamaro ko guha umwana igi buri munsi nk’uko bagiye babyigishwa ku buryo bunyuranye. Bongeraho ko bagifite inzitizi y’amikoro macye yo kubona ubworozi bw’inkoko kugira ngo nabo babashe guha abana babo amagi nk’uko bikwiye.
Mukamurenzi Marie Jeanne wo mu mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, yemeza ko bazi umumaro w’amagi mu mikurure y’umwana. Ikindi nubwo amagi yahenze ku muntu uzi akamaro kayo yakigomwa akayagura kugira ngo umwana we akure neza cyane. Yongeraho ko igikombe cy’ikigage kigura 300frw kandi abenshi bakigura ariko ntibazirikane ubuzima bw’abana.
Agira ati “Mu busanzwe amagi afasha mu gukura k’umwana kandi nta mwana wariye igi ushobora kugira igwingira. Gusa nanjye mbere najyaga mfata amagi nkayajyana ku isoko, numvaga nta kintu kinini afasha abana; n’iyo nayabahaga byagaba ari rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri nkumva birahagije haje”.
Avuga ko ariko kubera gahunda yo kubigisha mu gihe bagiye gukingiza, yamenye akamaro ko guha umwana ibikomoka ku matungo. Ati “nyuma yo kwigiswa nafashe umwanya nsoma ibitabo, nibwo nasobanukiwe ko amagi ari ikintu cy’ingenzi cyane dukwiriye kwitaho, tugaha bana buri munsi”.
Akomeza agira ati “biragoye kubona umubyeyi wo mu cyaro ava mu rugo agiye kugura amagi yo guha abana ariko iyo afite amahirwe akaba yoroye inkoko biroroha”.
Mukamurenzi avuga ko atemeranywa n’abavuga ko batazi akamaro k’igi. Agira ati “Sinemeranywa n’abatazi akamaro k’igi, kuko twarabyigishijwe bihagije; kandi hano mu giturage tuba dufite inkoko za Kinyarwanda. iyo uzizaniye ubwatsi zirarya wazana na sondori ziratera kandi nta kibazo bitanakugoye kandi ukabona nibizitunga mu buryo bwa kijyambere kandi n’amagi yazo niyo aryoha kurusha ariya y’inkoko za kijyambere ikigikomeye ni imyumvire”.

Sibomana JMV wo mu mugundu wa Nyentanga, afite abana 2 b’indaheka kandi bose bato ndetse yanapfushije umugore. Avuga ko atunzwe no guca inshuro, ahingira amafaranga 1000 ku munsi ariko yigomwa agakuraho 200 akagurira abana be amagi. Ntiyumva uburyo umubyeyi atakora uko ashoboye ngo umwana we akure neza.
Agira ati “Numva ababyeyi dukwiye guhindura imyumvire nibwo abana bacu batajya mu mirire mibi”
Akomeza avuga ko nk’ubu hari umuterankunga wari umaze igihe aha amagi abana bari munsi y’imyaka ibiri, kugira ngo higishwe akamaro ko guha umwana amagi, kandi byari byiza nubwo byaje guhagarara. Avuga kandi ko imyumvire ari imwe mu mbogamizi zitera igwingira ry’abana kuko hari abagurisha amagi kugira ngo babone amafaranga yo kugura ikigage.
Mujawamariya Margarita ni Umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Nzega. Avuga ko bagikomeje kwigisha ababyeyi ku bijyanye no guha umwana indyo yuzuye, kandi bakamenya no guhinduranya bakoresha ibikomoka ku matungo harimo n’amagi. Na we avuga ko hakiri inzitizi ku myumvire ndetse no kubona ubushobozi bwo kworora inkoko.
Agira ati “Akamaro ko guha abana amagi barakazi nubwo bamwe babura ubushobozi abandi baka bagifite imyumvire iri hasi, ariko tubigisha ko mu bushobozi bwabo -nubwo ari buke, bakwiye kujya bagerageza bagaha abana indyo yuzuye. Tubereka nuko igomba kuba iteguye n’ibiyigize, tukamubwira ko niba atabonye inyama yagura amagi”.
Yongeraho ko nubwo amagi yahenze bari kubahugura ko buri rugo rukwiriye kugira inkoko –nubwo biba bigoye, kandi n’abashoboye kuzitunga tubabwira ko batagomba kugurisha amagi ngo bibagirwe ko n’abana babo bayakeneye.
Igi rifite umwihariko mu kurwanya igwingira
Impuguke mu mirire, Machara Faustin, ukora mu kigo gishinzwe imikurire y’abana “NCDA”, ati “ Igi ni ikiribwa gikomoka ku matungo gikungahaye ku ntunga mubiri kurusha ibindi birimbwa, akaba ari intangarugero ku mikurire y’umwana. Igi rifite akamaro gakomeye cyane, ukwiye gutangira kuriha umwana mu gihe watangiye kumuha ifasha bere.”
Machara akomeza ashimangira ko amagi akungahaye ku ntungamubiri nka vitamini A, B2, B5, D na E ndetse n’imyunyungugu nka Selenium na Phosphore bigira uruhare rukomeye mu mikurire y’umwana.
Kayumba Josephine, umukozi ushinzwe gukurikirana imirire y’abana muri UNICEF, ati “Umubiri wacu iteka ukenera intungamubiri zose, kandi iyo tuzifashe umubiri wacu urazakira zose”.
Igi rimwe ku munsi rifite akamaro kenshi cyane kandi rinoroshye mu igogora, bigatuma umubiri w’umwana uririye yakira intungamubiri zaryo vuba bityo agakura vuba. Ikindi amagi arahendutse ugereranyije n’ibindi biribwa bikomoka ku matungo, ahubwo ikibazo kigihari ni imyumvire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Nsabimana Boniface, ati “Hano rero amagi araboneka ariko ugereranije si bose bayabona. Gusa abenshi barayabona, abadafite amikoro tubafasha binyuze mu baterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagenda babaha inkoko zikabafasha kubona amagi.”
Avuga ko kuri abo bana bakiri bato ari ugukomeza guhura ababyeyi kuko imyumvire ya bamwe hari abo ikiri hasi.
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, DHS VI, bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Iki kibazo kikaba cyiganje mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Karongi, Ruhango, Bugesera, Ngororero na Rutsiro.
Munezero Jeanne d’Arc
