Mu ruzinduko Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yagiriye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022, yijeje abahatuye kuzabagezaho amazi meza. Ni umushinga azafatanya n’Ibigo byo muri iki Gihugu bitanga amazi, akazagezwa ku bantu ibihumbi 50.
Uyu muyobozi yabitangaje, nyuma yo gusura uduce dutandukabye two mu Karere ka Nyamagabe ndetse no gusobanurirwa n’Ubuyobozi uko gahagaze, mu ibice by’ubuzima bucyenewemo ubufatanye n’Igihugu ahagarariye mu Rwanda, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’umuturage.
Amb Dr Ron Adam, yiyemeje kugira uruhare mu kugeza amazi meza ku baturage ba Nyamagabe, mu gihe hakiri ikibazo cy’ibura ry’amazi meza mu Mirenge itandukanye y’aka Karere, by’umwihariko muri Kibumbwe na Kaduha.
Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko batumiye uyu muyobozi, mu rwego rwo gushaka abafatanyabikorwa, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’umuturage wa Nyamagabe.
Yagize ati “Twemerewe kudufasha kubona amazi meza, naboneka bizafasha abaturage bacu kubaho neza, babone amazi meza bitabagoye; ntibanarwaragurike indwara ziterwa n’amazi mabi.”
Dr Ron Adam, we yavuze ko azakomeza gufatanya n’Akarere ka Nyamagabe mu bikorwa bitandukanye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.
Ati “Twasuye ibikorwa bitandukanye, bimwe mu byo twemeranyije tuzafashamo, bigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba. Nk’amazi n’ibindi… kandi tuzakomeza kugenda twungurana ibitekerezo no ku bindi bikorwa umunsi ku munsi, hamajwije iterambere ry’Umunyarwanda.”
Uyu muyobozi yabemereye inkunga, mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage 50 000 b’Akarere ka Nyamagabe, hakoreshejwe uburyo bwo kuyakura mu butaka azanwa i musozi, ibizwi nka nayikondo.
Akarere ka Nyamagabe ubu gatuwe n’abagera ku bihumbi 374 098, abamaze kugerwaho n’amazi meza bakaba basaga 84.5% by’abaturage bose. Aka karere kandi gafite intego yo kuzaba karamaze kugeza amazi meza ku bagatuye, ku kigero cya 100%, mu mwaka wa 2024.
RUKUNDO Eroge
