Ku isaha ya saa tatu n’iminota 34 nibwo Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yari ageze i Nyamagabe aho yari ategerejwe n’abaturage benshi bamuri inyuma mu kwiyamamaza kwe.
Baramushimira byinshi amaze kubagezaho
Ndagijimana Celestin, umwe mu baturage ba Nyamagabe, arashima ibikorwa bimaze kugera muri Nyamagabe nk’umuriro w’amashanyarazi kuri bose n’inzu z’amagorofa.
Mukeshimana Chantal watanze ubuhamya afite umugabo n’abana batatu, ati “Nigeze kuba mu kigero cyo munsi y’umurongo w’ubukene, ntoragura amase y’inka kugira ngo mfumbire. Ndashimira Paul Kagame wampaye inka mu 2006, iyo nka yagize aho imvana hari aho ingejeje, kuko noroje bagenzi banjye, iyo nka ubu uyu munsi ifite izayo eshanu.
Akomeza agira ati “Nahise ntangira guhinga by’umwuga, ubu ndasagurira amasoko, ndeza toni 30 z’ibirayi mbikesheje FFS, ishuri ry’abahinzi mu murima, nihereyeho nigisha n’abandi, ubu mfite ubumenyi nk’ubw’abagoronome. Ubu mfite amasambu atatu y’ibirayi afite agaciro ka miliyoni 12, nubatsemo n’inzu y’ubucuruzi ifite agaciro ka miliyoni 15.”
Yungamo ati “Twiteguye kugutora ku itariki enye, ibikumwe byacu rwose, tuzagutora imvugo izaba ari yo ngiro.”
Mu ndirimbo ye, Mukeshimana yagize ati “Yaduhaye amata ntitwamwima amajwi,” abandi baturage bakikiriza bati “Kagame Paul tuzamutora!”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, agira ati “Aka karere ka Nyamagabe kari karazonzwe n’inzara ariko inzara murayica burundu muri gahunda ya nkunganire ubu barahinga bakeza nta nzara. Kubera ubuyobozi bwiza abikorera bateye intambwe bafasha aka karere. Hubakwa uruganda rw’icyayi rwa Mushubi ubu mu kwezi kumwe hinjira arenze miliyoni mu mifuka y’abaturage.”
Akarere ka Nyamagabe kavuye kuri 2% mu kugira umuriro w’amashanyarazi ubu hejuru ya 21%. Ubu inganda zariyongereye zirimo uruganda rwa Mushubi na Kitabi zitunganya icyayi.
Baramushimira amavuriro no guhagarika imfu z’abana bapfa bavuka, kuruhura ibitugu by’abagabo mu mujishi baheka abarwayi abaha ambilansi.
“Twitwaga abatebo kubera kugotwa n’ubukene, mudukuraho igisuzuguriro, ubu twitwa abaterebo; bisobanuye abantu basobanutse.”
Twihitiyemo kubaka u Rwanda
Mu ijambo rye, Perezida Kagame ati “ni inzira twihitiyemo yo kubaka u Rwanda mu bihe biri imbere mu nzira ibereye Abanyarwanda. Birazwi ko muri Nyamagabe hafi bose abaturage, ubuzima bwabo bwahindutse. Ubuzima kuri bamwe bwarihuse cyane mu guhinduka ariko no ku bandi bwarahindutse n’ubwo bwahindutse ku buryo butangana. Umuhigo dufite ni ukugira ngo ntihagire n’umwe usigara inyuma, kandi tugabanye kiriya kinyuranyo cy’abo ubuzima bwihuse n’abandi bukigenda buhoro.
Perezida Kagame akomeza atangaza ko bizagera ku itariki ya kane aribyo batekereza nibajya gutora, ati “ni ugutora FPR, ni ugutora umukandida wayo kuko nibyo bizaguha kwihuta, ubuzima bukamera neza, ni ibizaguha umutekano, ni ibizaguha amafaranga, ni ibizaha umwana wawe kwiga, ni ibizaguha kuticwa n’indwara, ni ibizaguha gusaza neza; ni ugutora ibiha inkumi n’abasore ubuzima bwiza buzira umuze, bakagira ibyo bakora bibateza imbere nabo bagakorera hamwe bagateza igihugu imbere. Ayo niyo mateka tumazemo iminsi niyo mateka ya FPR Inkotanyi, niyo mateka y’umukandida wayo. Gutora neza rero ni ugutora FPR Inkotanyi, mugatora neza kandi ntabwo ari ukwibeshya.”
Perezida Kagame akomeza atangaza ko iyo ushaka kumva neza usubiza amaso inyuma gato, kandi ibyo kuba agatebo abanyarwanda bose babisezereye ntakuba agatebo ntakuyora ivu ubu ni ukuyora amafaranga, ariko ntabwo amafaranga ayorwa n’agatebo ayorwa n’ibikorwa.
Akomeza atanga ko ubu ibyo ariyo nzira ya FPR ni yo nzira y’umukandida wa FPR, ni nayo nzira y’andi mashyaka ya politiki yifatanije na FPR kubera kudashaka kuba agatebo, kudashaka kuyora ivu, igisigaye Abanyarwanda bose ari uguhaguruka bakubahiriza iyo nshingano.
Ku bijyanye no guha abaturage umuriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame yabashimiye ko bavuze ko umubare umaze kuzamuka ariko biracyaza, ati “turashaka ko amashanyarazi agera kuri ba bandi atarageraho, umubare umaze kuba munini, ariko turashaka kubyihutisha, namwe mutwihutishirize kumva neza, gukorera hamwe kugira ngo ibindi dushaka gukorera hamwe nabyo byihute, ibikorwa remezo bigere kuri benshi cyangwa bose.”
Kagame yabemereye ko umuhanda Huye-Nyamagabe agiye kuwihutisha kugira ngo umuntu agere Nyamagabe bibe kunyerera gusa, bakomeze bagera mu murwa mukuru w’igihugu. Ati “ntabwo bizagombera gukenera indege, imihanda iraza gukorwa.”
Yabasabye kuzitabira umunsi wo gutora kuko ari ukwiteganyiriza ari ugukora umurimo wabo bafitemo inyungu.
Yasoje abashimira kandi abasaba kuzatora neza nk’uko babyivugira, ati “ahasigaye dukomeze turirimbe, twishime, ubu ni igihe cyo kwishima gusa.”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyamagabe
