Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yiyamamariza mu turere twa Nyamagebe, Huye na Kamonyi.
Aha turi ni mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, kuri stade ya Nyagisenyi, aho abaturage babukereye baje gushyigikira umukandida wabo.
Bavuga ko batangiye kuhagera ahagana saa sita z’ijoro kugira ngo bashyigikire umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Kanamugire Venant, ni umwe mu baturage bitabiriye uyu munsi utuye mu murenge wa Nkomane muri aka karere, yahageze saaa cyenda zijoro asanga bagenzi be basaga ibihumbi bitatu n’abandi bakiza.
Yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko icyamuzinduye ari icyazinduye abandi banyarwanda benshi babukereye baza kwamamaza umukandinda Paul Kagame kuko bumvaga byaratinze kandi bari baramaze kwitegura kera kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame.
Yagize ati “icyanzinduye ni ukwamamaza umukandia wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Uyu munsi ndishimye cyane kubera tugiye kwamamaza umukandida wacu kandi nkaba nasanze benshi babyitabiriye cyane. Twumvaga birimo gutinda kuko twari twaramaze kwitegura kera.”
Ku isaha ya saaa tatu z’agasusuruko, Stade igiye kuzura abaturage ndetse abandi baracyaza aho biteguye kwakira umukandida wa FPR Paul Kagame.
Bambaye neza cyane kandi baratuje ugereranije no mu turere Kagame yabanje kwiyamamarizamo mu minsi ibiri ya mbere ishize harimo Ruhango, Nyanza, Nyaruguru na Gisagara, aho twasangaga batangiye gushyiraho morale.
Ku isaha ya saa 9:19 batangiye gushyiraho morale barishimye cyane bazunguza amabendera hejuru baririmba bavuga bati “Turacyamukeneye ni we ubereye uRwanda!”
Indi mitwe ya politiki irimo PSD, PL na yo yamaze kuhagera no gushinga amabendera.
10:34 Perezida wa Repubulika arahageze, arasuhuza abaturage.
Hakizimana Elias

Abayoboke ba PL na PSD bakereye kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame, ari na we batanzeho umukandida na bo. (Photo/Courtesy)
