Ibibazo bibangamiye urubyiruko birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no guta amashuri ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubugeni yateguwe n’Akarere ka Nyamagabe ku bufatanye na Art Rwanda Ubuhanzi.
Ku wa 23 Kamena 2022, Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwari rwabukereye mu kugaragaza impano binyuze mu buhanzi n’ubugeni. Urubyiruko ruvuga ko kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo, bizabafasha kwitinyuka bakazibyaza umusaruro.
Irakarama Camarade Abel wo mu murenge wa Kitabi witabiriye amarushanwa ari mu cyiciro cy’umuvugo, yavuze ko kuba yitabiriye amarushanwa nk’aya birushijeho kumutinyura no kumuhuza n’abandi bahanzi bagenzi be, ndetse n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye nk’umuhanzi ukiri muto. Asaba abayobozi mu nzego zitandukanye kurushaho kubaba hafi amarushanwa nk’aya agakomeza kuko byamufashije cyane.
Nyiranteziryayo Chantal wo mu murenge wa Musebeya na we witabiriye aya marushanwa, yavuze ko we na bagenzi be by’umwihariko abatuye mu bice by’icyaro, kugaragaza impano zabo bibagora, ariko aya marushanwa abafashije kandi bagiye gukomeza kwaguka mu mikorere bigizwemo uruhare n’aya marushanwa bitabiriye. Asaba ko yaba ngarukamwaka kugira ngo ibyiza bayabonyemo n’abandi bazaboboneho.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Gilbert, yavuze ko urubyiruko rwa Nyamagabe ruhagaze neza n’ibyifuzo byose bitangwa bikorerwa ubuvugizi. Avuga ko hazakomeza gushakwa icyateza imbere urubyiruko rwose ndetse n’impano zarwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, atangiza aya marushanwa yo gushaka impano z’urubyiruko ku rwego rw’akarere, yasabye urubyiruko kurushaho guhanga udushya no kurangwa n’ingeso nziza, impano zabo zikababera umusemburo w’iterambere.
Yagize ati “Ibyo ukora byose haranira ko bigenda neza, ni byo bizakubyarira umusaruro. Uhore ushaka gukora icyiza kigamije gukurura abantu, uhange ibishya n’udushya, impano yawe izakubyarira umusaruro.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rukwiye kurangwa n’isuku uhereye aho rurara ku mashuri no mu ngo ruvukamo. Aya marushanwa yateguwe ku insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ryacu ryubaka kandi vuba.”
Aya marushanwa yateguwe n’Akarere ka Nyamagabe ahuzwa na gahunda ya Minisiteri y’urubyiruko ya Art Rwanda Ubuhanzi. Abatsinze kuva ku rwego rw’akagari bagiye bahembwa. Kuri iyi nshuro ku rwego rw’akarere hitabiriye abarenga 146 bavuye mu mirenge 17 igize aka karere mu byiciro bitanu. Uwa mbere yahawe 100.000Frw na ho uwa gatanu ahabwa 30.000Frw, azafasha umuhanzi gukomeza kwita ku mpano aho azakomereza.
Rukundo Eroge