Mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe hubatswe ibyumba bishya by’amashuri 28 n’ubwiherero 60. Ibi byumba ngo byitezweho kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Ababyeyi bizeye ko ibi byumba bishya bizatuma ibigo by’amashuri bizazamura imitsindire y’abanyeshuri.
Ngizwenayo Dominique, umubyeyi urerera kuri kimwe mu bigo by’amashuri abanza bibarizwa muri uyu murenge yavuze ko nk’umubyeyi yishimiye ibi byumba byubatswe.
Avuga ko bigiye gufasha abana babo kwiga neza, badacucitse bikazabageza ku ntsinzi ishimishije.
Umunyeshuri uhagarariye abandi ku ishuri ribanza rya Gakanka, Isingizwe Carine yavuze ko nk’abanyeshuri baruhutse byinshi kubera ibi byumba.
Ati:” Mbere twigaga nabi, ducucitse, ari uko ubu turimo kwiga neza cyane, twisanzuye. Ababyeyi, abarezi n’Igihugu, turabashimira kandi batwitegeho umusaruro ushimishije kuko natwe badukoreye ibyo twari dukeneye”.
Umuyobozi wungirije w’Ishuri ribanza rya Gakanka Mutarambirwa Elias William yavuze ko nk’abarezi ibi byumba by’amashuri byuzuye bizabageza kuri byinshi birimo n’intsinzi ishimishije.
Ku kigo cy’Ishuri rya Gakanka ngo mbere y’uko ibyumba byuzura, ubucucike bwari bwinshi.
Mutarambirwa avuga ko mbere wasangaga ishuri ririmo nk’abana 51 ariko ubu ni hagati ya 39 na 40.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibumbwe Gasore Jean Claude yavuze ko ibi byumba by’amashuri byuzuye muri uyu murenge bigiye kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no kongera ikigero cy’intsinzi.
Yagize ati:” Ibi byumba tubyitezeho umusaruro mwinshi ku ireme ry’uburezi, biturutse ku kugabanuka k’ubucucicye mu mashuri. Abanyeshuri n’abarezi n’ababyeyi muri rusange bakomeze gukora bashyizeho umuhate, twizeye intsinzi ishimishije mu banyeshuri bava mu mwaka bajya mu wundi ndetse n’abakora ibizamini bya Leta”.
Muri uyu murenge kandi hatangijwe Urwunge rw’Amashuri rwa Kinyana, rwitezweho kugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga bajya kwiga kure.
Mu mwaka w’Ingengo y’Imari ushize, 2020-2021, warangiye mu murenge wa Kibumbwe hubatswe ibyumba by’amashuri 28 n’ubwiherero 60 ku bigo 4.
RUKUNDO EROGE
