Ibikoresho birimo ibyo mu biro, intebe, imyenda n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda, byatanzwe na SOS, byahawe amwe mu mashuri yo mu karere ka Nyamagabe, hagamijwe gufasha abana kwiga neza, cyane cyane abakomoka mu miryango itishoboye.
Ibigo mbonezamikurire y’abana (ECD) ndetse n’amashuri abanza byo mu murenge wa Kitabi, byahawe inkunga y’ibikoresho birimo utubati two kubikamo, intebe z’abanyeshuri, hiyongeraho imyambaro y’ishuri ndetse n’impapuro z’isuku ku bana bakomoka mu miryango itishoboye, hagamijwe gufasha abana kwiga neza.
Ibi bikoresho byatanzwe na SOS Children’s Village ishmi rya Nyamagabe, ababyeyi bitezeho ko bigiye gufasha abana kwiga neza, no gukura mu bwenge, kuko baziga batekanye.
Mukansanga Jeannette avuga ko ibi bikoresho babonye ari amahirwe yo kuzamuka neza kw’abana babo. Agira ati “Hari ibikoresho twari dufite ku bigo mbonezamikurire ntabwo byari bihagije, hari n’ibyo tutari dufite nk’ibi batweretse bikangura ubwonko bw’abana. Biradushimijije kandi twizeye ko bizateza imbere abana bacu.”
Uwitonze Charlotte na we avuga ko hari nk’igihe abana baza ku bigo mbonezamikurire ari benshi, ibikoresho bikaba bike, nk’ibikombe byo kunyweramo, ariko bitazongera kubera inkunga bahawe.
Agira ati “Nibyo ingenzi kuba uyu mushinga utekereje ku bana bacu, ubu biga n’ahazaza habo muri rusange. Kongera ingano y’ibikoresho, ndizera ko bizafasha abana bacu.”
Munyankiko Dieudonne, Umuyobozi wa gahunda n’ibikorwa bya SOS Children’s Village ishami rya Nyamagabe, avuga ko ibikoresho ari ibyo gushyigikira uburezi bw’umwana.
Agira ati “Tuributsa ababyeyi, gukomeza kugira uruhare mu burezi bw’abana babo; tubahaye ibyo badashobora kwibonera, ariko nabo bazabifate neza n’ibyo bashoboye ku burezi bw’abana babo nabo babikore. Dukomeze gushyira hamwe imbaraga turacyari kumwe namwe, twese hamwe nk’abatanyabikorwa n’abagenerwa bikorwa tuzagera ku iterambere twifuza.”
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Nyamagabe, Hagenimana Pacifique, avuga ko ibikoresho SOS ihaye abaturage bo ku Kitabi, ari inkunga ikomeye mu burezi yaba aho butangirira ku incuke ndetse n’ahazaza.
Agira ati “Uyu mufatanyabikorwa SOS arakoze cyane, ateye inkunga uburezi kuva aho butangirira. Dusanganywe ikibazo cy’intebe zo kwicaraho mu mashuri, gusa ibi bikoresho n’intebe muri rusange ni ingirakamaro ku burezi. Ababyeyi bazafate neza ibi bikoresho batoza n’abana babo kubifata neza.”
Muri uyu murenge wa Kitabi habarurwa ibigo mbonezamikurire 5, byahawe ibikoresho binyuranye birimo intebe, utubati, ameza, ibyo gukoresha mu gukangura ubwenge bw’abana n’ibindi bizakoreshwa n’abana 422 barererwa muri ibi bigo. Hanatanzwe intebe 125 ku bigo 2 by’amashuri abanza n’impuzankano ku bana 320 ndetse n’ibikoro by’ishuri n’ibyo isuku ku bana 675 baturuka mu miryango itishoboye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 18.






Eroge Rukundo
