RUKUNDO Eroge
Umushinga RW0184 ukorera mu Itorero MLR (Methodiste Libre au Rwanda) Paruwasi ya Nganzo, iherereye mu murenge wa Gatare, mu karere ka Nyamagabe, ku nkunga ya Compassion International Rwanda bagabiye inka imiryango 18 ifite abana bafashwa n’uyu mushinga kugira ngo barusheho kubaho neza no kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 14 Gicurasi 2024 kuri paruwasi ya Nganzo aho umushinga ukorera.
Niyirema Narisisi umubyeyi w’abana batatu, avuga ko nk’umuhinzi-mworozi yari afite ikibazo cyo kubura ifumbire kuko guhinga ngo yeze byamugoraga no kubonera abana amata, ashima Kompasiyo yabazirikanye.
Agira ati “Hano duhinga imyaka itandukanye, narimfite itungo rimwe umuntu yandagije ariko ryampaga ifumbire idahagije, ubwo mbonye inka bigiye kumfasha guhinga nkeza nkiteza imbere. Abana banjye babonaga amata bibagoye, igihe hano bayatanze gusa, ariko kuva duhawe inka zihaka bagiye kujya bayabona bakure neza.”
Mukashyaka Clementine umubyeyi w’abana barindwi, avuga ko umuryango we wahuraga n’ikibazo gikomeye cyo kubona ifumbire y’imirima yabo n’indyo yuzuye ku bana bafite.
Agira ati “Nta nka twagiraga, kugira ngo tubone ifumbire y’imborera byadusabaga gutema icyarire tukarunda ku myaka, akenshi byatanga umusaruro muke n’abana ntibabone indyo yuzuye kubera kutagira ibyo kurya bihagije n’ibikomoka ku matungo, gubu birakemutse. Inka tuzayifta neza.”
Umuhuzabikorwa w’umushinga Compassion International Rwanda mu karere ka Nyamagabe Past. Nzimurinda Emmanuel, avuga ko izi nka bazoroje iyi miryango hagendewe ku ntego ya Kompasiyo yo kugobotora abana n’imiryango yabo ku ngoyi y’ubukene, abasaba kuzazifata neza.
Agira ati “Inka muhawe uyu munsi ikeneye kwitabwaho, iyo nka ntimuzongere kuyita iya Kompasiyo cyangwa iyo itorero, ni inka zanyu zigiye kubavana mu bukene; ntizarware ngo uhamagare abayobozi b’umushinga ngo ya nka yanyu yarwaye. Muziteho zizabagirira umumaro kandi zizagere no ku bandi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, avuga ko abaturage bakwiye kurushaho gusobanukirwa ko batakiri abagenerwa bikorwa, ubu ari abafatanyabikorwa, bakarushaho kugira uruhare mu kwiteza imbere bahereye ku kubyaza umusaruro uko bikwiye ibyo bahabwa.
Agira ati “Iyo uri umufatanyabikorwa wiyumvamo inshingano ko nawe hari icyo ugomba gukora. Mukomeze gukora cyane muharanira gutera imbere no kubaho neza natwe tubijeje ubufatanye kugira ngo mukomeze gutera imbere.”
Iyi miryango 18 yorojwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Perezida wa Repubulika ya “Girinka Munyarwanda” aho imiryango yorojwe nizimara kubyara izitura indi 18 na yo ikorora igakomeza kwiteza imbere.