Rukundo Eroge
Abaturage batuye mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, abasaga 22% ntibaragerwaho n’amazi meza. N’ubwo Intara y’Amajyepfo itangaza ko igeze ku kigero cya 78%, hari uturere tukiri munsi ya 70% mu kwegereza abaturage amazi meza harimo utwa Nyamagabe na Gisagara.
Utu turere twiyongeraho utundi dufite imiyoboro itanga amazi ku buryo budahoraho, abura bya hato na hato nka Ruhango, Huye na Nyanza mu mirenge itandukanye nk’uko abaturage babitangarije Panorama.
Akarere ka Nyamagabe kuri ubu kamaze kwegereza abaturage amazi meza ku cyigero cya 52% by’abaturage 371501 bagatuye nk’uko ibarura ry’abaurage ryakozwe mu 2022 ryabigaragaje.
Akarere ka Gisagara kuri ubu kageze ku kigero cya 65% mu kwegereza amazi meza abaturage bagatuye 397051.
Abaturage bataragerwaho n’amazi meza babayeho bate?
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kibumbwe mu kagari ka Bwenda mu mudugudu wa Murwa bahangayikishijwe no kutagira umuyoboro w’amazi meza, bagasaba Leta ko yawubaha n’amavomo n’iyo bajya bayishyura.
Nyandwi Emmanuel, umuturage twasanze avoma kuri rimwe mu ivomo ngo ryubatswe cyera muri uyu mudugudu, avuga ko we na bagenzi be bakeneye amazi meza kandi hafi.
Agira ati “Uyu mugezi urareba ko ugiye gukama uri kuzana amazi meza make cyane, ijerekani yuzura bigoranye. Nk’ubu aha mpamaze isaha hafi n’igice kandi no kuhagera biba bigoranye kuva aho ntuye harimo metero zirenga 800, n’iyo ngeze hano simpita mbona amazi kuko aza ari make cyane.”
Nyandwi Edith na we utuye muri uyu mudugudu utabamo umuyoboro w’amazi meza, avuga ko ageze mu zabukuru, gukora urugendo rurerure ajya gushaka amazi meza bimugora agasaba Leta kubegereza umuyoboro n’amavomo.
Agira ati “Kubona amazi meza hano biba bigoye, bidusaba kugenda urugendo rurerure, bishobotse leta yaduha amazi meza n’umuyoboro ku buryo bishobotse umuntu yanayashyira mu rugo rwe.”
Aba baturage bo mu karere ka Nyamagabe mu gusaba amazi meza babihuriyeho n’abo mu mirenge ya Mamba na Muganza mu karere ka Gisagara baganiriye na Panorama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Vedaste, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 12 Nzeri 2024, avuga ko bishimira ikigero amazi meza amaze kugeraho ku baturage kandi intego ari uko agera ku baturage bose.
Agira ati “Mu mpera z’umwaka 2023/2024 ingo 78% zari zimaze kugerwaho n’amazi meza. Intego ihari ni ugukomeza kwegereza abaturage imiyoboro haba mu byaro no mu mijyi kugira ngo bakomeze kubaho neza, tunagera ku ntego mpuzamahanga.”
Kugeza amazi meza ku bantu bose mu 2030 ni intego ya 6 mu ntego z’iterambere riryambye isi yiyemeje kugeraho. ONU ivuga ko kugir ngo iyi ntego igerweho biri kure cyane.
BONHEUR Yves
September 25, 2024 at 09:57
They’ve to change