Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: #Kwibuka29; Abarokotse Jenoside babazwa no guhora bingingira abantu gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Bamwe mu barokokeye i Murambi mu karere ka Nyamagabe, bavuga ko batazakomeza kwinginga abantu ngo babereke aho batabye ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko hari benshi babonye kandi ababishe batagize uruhare.

Hari imibiri iboneka abantu bahinga cyangwa basiza ibibanza by’inzu, ku buryo nyuma y’imyaka 29 hari imibiri ikiboneka kandi hari abakoze ibyaha bya Jenoside banze gutanga amakuru.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abatutsi bici ku wa 21 Mata 2023 mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu1994, ku rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.

Hon Mukamurangwa Sebera Herniette warokotse Jenoside akaba yarahagarariye ababo bashyinguye mu rwibuswo rwa Murambi, agaruka ku bukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi, by’umwihariko i Murambi, avuga ko imfura ishinjagira ishira.

Ati “Dufite ibikomere tugendana ariko ntahwa riduhanda nk’irihanda abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko na bo ntiriboroheye. Hari ubwo twigeze kujya twibaza impamvu twisanga hano twenyine ndetse tukabishyiramo umugaga dutonganya akarere cyane, kuko twababazwaga n’uko nta baturage baza kudutabara; ariko twageze aho twishyiramo akanyabugabo nka ya gahunda ya Minibumwe ngo ‘ntimukirirwe musabiriza abantu kubaha abanyu’.

Twageze aho twumva tutagiye kujya dusabiriza abadutabara nihaza bake baze ariko bibavuye ku mutima. Dushimira abadutabara nubwo ari bake ariko muri bake beza, nta kintu waduha ngo kitunezeze kurenza kubana natwe muri ibi bihe biba bitoroshye.”

Akomeza avuga ko haribyo bashimira nk’a bacitse ku icumu, ariko hari n’ibyo bifuza ko bakorerwa cyane nko gusana amacumbi y’abacitse ku icumu ashaje cyane, bakaba basaba akarere nk’uko kagerageje kagafasha aho bishoboka.

Ati “Hari amacumbi menshi n’ubundi akenewe gusanwa kandi hari n’abandi bakennye cyane bakeneye amacumbi. Abo na bo bakeneye kuryama heza bagasusurukirwa, kandi twifuza ko mu mihigo y’akarere ibi mwazajya mubyitaho, nibura mu myaka itanu iri imbere iyi mibare ikazaba yaragabanutse cyangwa ikibazo cyarakemutse”.

Akomeza nanone agira ati ati “Tujya tugira ikibazo tutumva neza cy’ukuntu umuntu adashobora kuvurwa ngo ntafite Pin yaracitse ku icumu, ugasanga ugiye gusaba kuvurwa atabihabwa ngo hakenewe pin. Uyitanga ninde? Ese yayitanze vuba? Ese iboneka gute? Turabinginze nacyo mukidufashe, ababyeyi bacu bakomeze kuvurwa, kuko bafite ibikomere by’umutima ndetse n’iby’umubiri, bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.”

Anavuga kandi n’ubwo hari ubutabera bwatanzwe binyuze muri Gacaca, hari abakatiwe batigeze bahabwa ibihano, ubutabera buba bwaratanzwe ariko bugatangwa nabi.

Ati “Ntabwo turamenya neza imbogamizi zihari zituma abantu bahamwe n’ibyaha bagakatirwa muri Gacaca, baguma kwidendembya ntibafungwe. Nubwo twishimira ko ingegabitekerezo yagabanutse kandi bagerageza kubana n’abandi neza, ariko iyo ubutabera bukozwe neza biba byiza bituma n’ubumwe n’ubwiyunge byihuta. Rero abidendembya ni bamwe bashobora kuduca murihumye bakaba bakora amarorerwa cyangwa bagakomeza gutoneka abo bahemukiye, cyane cyane ko abenshi batanasaba imbabazi.”

Asaba urubyiruko rw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza kwiyubaka. Ati “Turabizi ko amashami yarashibutse ariko amarorerwa yabaye muri kino gihugu nubwo mutagira ba sokuru cyangwa ba nyogokuru, mukomere kandi mugire gukunda igihugu, nibiba ngombwa aho mutabazwa kukitangira mujye muhora mwiteguye. Nubwo nta ntambara dufite, kukitangira ni ugukora ibikorwa bya leta neza n’ukwiga mukaminuza mwarangiza mugakora ntakwijanda, kuko nimwebwe dutezeho amaboko y’ejo.”

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette wifatanyije n’abaturage b’i Nyamagabe mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Murambi, yahaye impanuro urubyiruko n’abandi boje baje kwibuka.

Agira ati “Rubyiruko, iki gihugu cyiza dufite nimwe muzacyubaka mu bihe biri imbere. Mugomba kubigeraho mwigiye ku Mateka nyakuri yakiranze, kuko benshi muri mwe ntabwo muyazi. Mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA zihagarika Jenoside zikanabohora Igihugu. U Rwanda rwari mu kangaratete, bityo mugomba kwitanga mutizigamye kugira ngo tutazongera gusibira mu mateka mabi twabayemo.

Ingabo zabohoye Igihugu zanganaga namwe cyangwa zibarutaho gato mu myaka, bityo namwe ntabwo mukwiriye kuvuga ko mukiri bato, ngo hagire ubaca mu rihumye ngo asenye Igihugu cyacu.

Kwigira ku butwari bwaranze Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, bizabafasha gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Guhangana n’abagoreka amateka bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abakoresha Imbuga nkoranyambaga, mugomba kubigira intego”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubufatanye bwa buri wese mu gukomeza gutanga amakuru yuzuye y’ahakiri imibiri itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga 50,000. Mu 2012, Leta y’u Rwanda yasabye ko rwo n’izindi nzibutso 3 zajya ku rutonde rw’umurage wa UNESCO.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities