Munezero Jeanne d’Arc
Abadepite b’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) basezeranyije abaturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare (ahanzwi nko Mugasarenda) ko nibatorwa bazakora ibishoboka byose hagashyirwaho uburyo bwo kujya buhira imyaka mu gihe cy’impeshyi ndetse bakanahabwa ifumbire n’imbuto ku gihe, ku buryo nta kibazo cy’umusaruro muke kizongera kuharangwa.
Babasezeranyije kandi ko hazashyirwaho inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uboneka cyane muri buri ntara.
Ibi byatangajwe n’iri shyaka ubwo ryari ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu karere ka Nyamagabe na Huye ku cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024.
Abaturage b’akarere ka Nyamagabe batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, icyo bahurizaho ni uko iyo ikirere cyabaye cyiza beza cyane bityo baramutse babonera imbuto ku gihe kandi nziza, ndetse bagafashwa no mu gihe cy’Impeshyi kuhira imyaka yabo baba baciye ukubiri n’inzara.

Kabanda Claver wo mu murenge wa Cyanika mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, agira ati “Mu busanzwe akarere kacu kagizwe n’imisozi n’imihaga ku buryo abahinga mu mihaga beza kubera ko bo ikirere kitabagiraho ingaruka, ariko mu misozi miremire ikirere kigira ingaruka mbi umusaruro ukabura. Rero icyo twumva cyakimakazwa imbere kandi cyadufasha ni uko hashyirwaho uburyo bwo kuvomera ariko mu misozi.”
Akomeza avuga ko babizi ko bihenze kandi bifata n’igihe ariko byashoboka biramutse bikozwe byabanezeza cyane kuko mu gihe cyashize byari bibi kurushaho uko biri ubu.
Akomeza agira ati “Twumva n’ubwo badufasha ariko bikwiye ko twakwigishwa no gufata amazi y’imvura nk’uko twafashe politike y’akarima k’igikoni tukavomera. Ntabwo byabuza umuntu gufata amazi imvura yaguye, akavomera akarima gatoya ariko kakera.”
Nyirashimiryayo Flora na we agira ati “Buriya iyo PSD ivuga ko izashyira ingufu mu buhinzi n’ubworozi ntabwo tubitindaho, kuko ahubwo tubyumva vuba kuko tuziko babishyira mu bikorwa. Urugero nka hano twiyamamarije haba imisozi, duhinga ingano n’ibirayi; manda ishize barabitubwiye kandi byarakunze, bafatanyije na Perezida wacu, ni yo mpamvu tutabura kubatora.”
Akomeza agira ati “Reka twongere tubatume rwose ikibazo cy’imbuto zitazira ku gihe biratudindiza, rero niba PSD itubwira ko izashyira ingufu mu gukemura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, imbuto bakaziduhera ku gihe, tugahingira ku gihe na cya kirere kibi cyazajya kugera ibyera byeze, ariko iyo bitinze bidutera igihombo. Natwe ariko twishimiye ko PSD igiye kugikemura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée, avuga ko imiyoborere myiza y’igihugu yatumye abaturage ba Nyamagabe batera imbere haba mu buhinzi haba mu bworozi no mu mibereho myiza.
Agira ati “Nk’uko rero mubivuga, kubera ubudasa bw’igihugu cyacu, buri uko imyaka ihita indi igataha usanga ibintu bigenda na byo bihinduka. Uko ubuhinzi bwari bumeze mu myaka irindwi ishize, siko bumeze uyu munsi. Ni ikintu dushima mu by’ukuri. Turi akarere gakoresha inyongeramusaruro kurusha utundi, ingengo y’imari ijya mu matarasi, ibiti bivagwa n’imyaka kurwanya isuri… ibyo byose kubera politike nziza turabibona kandi bifasha abaturage bacu gutera imbere cyane cyane mu nkingi y’ubuhinzi.”
Muhakwa Valens Visi Perezida wa PSD yavuze ko hakiri ikibazo mu bijyanye n’inguzanyo zigenewe abahinzi n’ubworozi zigitangwa ku nyungu iri hejuru, aho na byo iri shyaka niritorwa bazabinonosora mu Nteko Ishinga Amategeko izo nguzanyo zikajya zitangwa ku nyungu itarenze 10%.
Ibi ngo ni uko urwo rwego rutaragaragaramo inyungu nyinshi ndetse bikaba bifata igihe kirekire kugira ngo abarushoyemo imari batangire kubona inyungu iri hejuru.
Yavuze ko ibyo nibikorwa bizorohereza abahinzi-borozi gukora bunguka bakabasha guha abandi akazi, kwita ku musaruro wabo neza kandi bikagabanya n’igiciro ku isoko kuko bazaba barahawe inguzanyo zitagoye kwishyura.

Ati “Mu myaka itanu iri imbere, ishyaka rizaharanira ko kuhira imyaka bishyirwamo imbaraga, kuko ubuhinzi ubona bucungira ku kirere budatanga umusaruro uko bikwiye; ariko twifuza ko hazabaho uburyo bwo gufata amazi kugira ngo mu gihe cy’izuba habeho kuhira imyaka.”
Akomeza ati “Ikindi gikomeye ni uko tuzahitamo inyongeramusaruro n’imbuto nziza zituma kuri bwa butaka dufite buto habonekaho umusaruro mwinshi, bityo umuhinzi ntabe abeshejweho no guhinga ibyo kurya gusa, ahubwo asagurire n’isoko bityo ubukungu bwe bwiyongere n’igihugu gikomeze gitere imbere.”
Iri shyaka riri kwamaza abakandida depite 59 ndetse rikashyigikira Perezida Paul Kagame ryijeje abaturage batibiriye ibikorwa byo kwamamaza ari benshi cyane ko niritorwa rizakora n’indi mitwe ya Politiki ndetse n’Umukuru w’igihugu ikibazo cy’ubuhinzi n’ubworozi kizakemuka burundu.













