Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Ubukangurambaga kuri Malaria bwahereye ku bajyanama b’ubuzima

Mu rwego rwo kurandura indwa ya Maraliya burundu mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima –RBC, cyatagije ubukangurambanga bwo kwigisha abajyanama b’ubuzima, kuko ari bo bagera ku baturage byoroshye.

Ku bufatanye na RICH, Akarere ka Nyamagabe kahuguye bamwe mu bavuga rikumvikana, abajyanama b’ubuzima, bahabwa ubumenyi bw’uko imibu yororoka buzafasha Abanyarwanda kumenya uko batayiha urwaho ngo ikure, ndetse no kumenya amayeri ikoresha ngo irume abantu, kuko ari byo biyifasha kuramba.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abantu batandukanye bari nzego z’ubuyobozi, abakuriye amakoperative y’ubuhinzi, abajyanama b’ubuzima, abavuga rikumvikana n’abandi.

Umwe mu bahawe amahugurwa Nyirambonabucya Immaculée wari uhagarariye  abagore mu murenge wa Gasaka, avuga ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ahantu hatandukanye imibu ikunze kororokera harimo mu macupa usanga yandagaye mu ngo, ibizenga by’amazi n’ahandi henshi hakunze kureka amazi.

Uwamariya Agnes, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko guhugura ibi byiciro ari ukugira ngo abaturage basobanukirwe uko barwanya imibu.

Umukozi wa RBC mu Ishami ryo kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite, atangaza ko mu rwego rwo kurandura Malaria, haherewe aho yorororekera bigamije gutuma abaturage bagira ubumenyi bakazanabukoresha.

Habanabakize agira ati “Turi guhugura abahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi ku bijyanye n’umubu. Umubu wororoka ute? Umubu bawusanga hehe? Wororokera hehe? Twawirinda dute?”

Imibu yose ntitera Malaria. Imibu ikiri mito iba ari utunyorogoto. Urakura kuzageza ugurutse. Umubu witwa Anophele (Anofele) w’ingore ni wo wanduza Malaria kandi uba utandukanye n’indi mibu.

Ni ngombwa kumenya ko hari Anofele y’ingabo ariko yo ntiyanduza Malaria. Ubusanzwe iyo umubu w’ingabo ubanguriye umubu w’ingore, biba rimwe gusa, uwo mubu w’ingabo ugapfa nyuma y’igihe gito, na ho uw’ingore ugapfa nyuma y’iminsi iri hagati ya 21 na  28.

Umubu ntushobora kurenza ukwezi ukiriho. Impamvu ni uko yororoka cyane ku buryo iramutse irambye yazuzura isi! Mu minsi yose umubu w’ingore umara ukiriho, uba urimo ugenda ukwirakwiza Malaria, mbere y’uko upfa, umubu w’ingabo uba warasigiye uw’ingore intanga nyinshi ubika mu kitwa Spermatophora (Sipamatofora).

Umubu wima inshuro imwe mu buzima bwawo, iyo urumye umuntu uba ushaka amaraso yo gukuza amagi yawo. Amaraso y’umuntu ni yo y’ingenzi ku myororokere yawo.

N’ubwo amaraso y’amatungo na yo ntacyo atwara umubu ariko kuruma itungo bigora umubu kubera ko uruhu rw’inka, imbwa, ihene, injangwe n’andi matungo ruba rukomeye kandi rutwikiriwe n’ubwoya.

Umubu kandi uruma umuntu ahantu horoshye ni ukuvuga mu maso, mu irugu, mu ntege n’ahandi horoshye. Iyo umubu ujya gushaka amazi utereramo amagi yawo, uhitamo amazi akwiriye.

Mu maguru yawo harimo ubushobozi bwo gukandagira mu mazi ukumva niba ari meza ku kigero gihagije cyatuma uyateramo amagi ntagire ikibazo. Mu maguru y’umubu habamo ubushobozi bwo kumva niba muri ayo mazi harimo Acide (Aside) (PH; Potentiel d’Hydrogène), wasanga irimo ntuhashyire ayo magi. Iyo amazi yaretse ahantu akahamara icyumweru, ni yo imibu ikunda guteramo amagi.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ya 2022/23 yerekanye ko mu myaka itanu abarwara Malaria bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600, abicwa na yo bagabanuka ku kigero cya 89%.

Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities