Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Nyamagabe: Urubyiruko rwahawe umukoro wo guteza imbere aho batuye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe agaragara muri aka karere, bagateza imbere aho batuye.

Hari mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku Karere icyuye igihe hamwe na Komite Nshya.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi b’inzego z’urubyiruko mu Karere n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’urubyiruko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yeretse urubyiruko amahirwe aboneka muri aka karere.

Ati: “Hari amahugurwa atangwa mu bijyanye no kwihangira imirimo, mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Hari ibikorwa bitegurwa na GIZ aho bagenera impunzi n’abaturage basanzwe amafaranga abafasha gukora Buzinesi.”

Muri aka karere kandi, hari amahirwe atangwa n’umushinga wa Interpeace, aho hazakorwa amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, nyuma y’umwaka buri tsinda rikazahabwa amafaranga arenze Miliyoni.

Urubyiruko rushishikarizwa kugana ayo matsinda, bagahera ku bumenyi bafite nk’urubyiruko rwarangije mu myuga, mu mashuri yisumbuye na kaminuza bakaba umusemburo wo kugira ngo ayo matsinda akoreshe neza ayo mafaranga bazahabwa.

Niyomwungeri kandi yabwiye urwo rubyiruko ko rugendeye ku bumenyi bafite n’amahugurwa bahabwa byafasha kuzitabira amarushanwa ategurwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko aho  bashobora gutsinda, bakegukana amafaranga agera muri Miliyoni 10.

Ayo mahirwe yose, yabasabye kuyaheraho maze bakayabyaza umusaruro bashaka ibisubizo biteza imbere aho batuye ndetse nabo ubwabo bakiteza imbere.

Uru rubyiruko rwahamagariwe kugira uruhare mu kwesa imihigo imwe n’imwe akarere gafite nko gufasha abaturage kubona serivisi z’Irembo, kubakira abatishoboye n’ibindi.

Meya Niyomwungeri yabijeje ubufatanye muri gahunda zihari zo guteza imbere urubyiruko.

UBWANDITSI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.