Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

NYAMAGABE: Urubyiruko rwifuza Abajyanama b’Ubuzima b’urungano rwabo

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’isi muri rusange kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, urubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika bavuga ko bacyeneye Abajyanama b’Ubuzima bo mu kigero cyabo. Ni umunsi uzizihizwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku wa 20 Kanama 2021, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid_19.

Icyi cyifuzo cy’urubyiruko ngo bagishingira ku kuba rimwe na rimwe batisanzura ku bantu bakuru, mu byo baba babakeneyeho byose. Mu gihe inshingano z’Umujyanama w’Ubuzima zibanda ku gutanga ubuvuzi bw’ibanze, ndetse n’inama zigamije gufasha buri muntu kwita ku buzima bwe uko bikwiye; bo hari ibyo batababoneraho.

Joyeuse agira ati “Njyewe njya ku mujyanama w’Ubuzima iyo mfashwe n’uburwayi kandi ntabasha guhita ngera kwa muganga, na bwo ntibiba byoroshye, kugira ngo umukecuru azamfatire ibipimo aba yabanje kuncyeka ko naba ntwite.. ambaza ngo ubundi kuki ntakoresheje agakingirizo! Sinzi impamvu urubyiruko batadufitiye icyizere rwose, twese ntituri ba biri hanze. Ahubwo bakadufashije natwe kurushaho gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere, n’imyitwarire ikwiye muri iyi myaka yo kubyiruka; badutinyura kubegera dore ko ari n’ababyeyi!”

Akomeza avuga ko n’inama z’Abajyanama b’Ubuzima urubyiruko baba bazikeneye, ariko ngo usanga baganiriza gusa abakuru cyane abubatse ingo, ukaba watinya no kubasanga ngo utahahurira n’umubyeyi wawe.

Vitar ni umusore ubyiruka, avuga ko na we ari mu bacyenera serivisi z’Abajyanama b’Ubuzima.

Ati “Abajyanama b’Ubuzima akenshi usanga ari abantu bakuru, ubu nkeneye nk’agakingirizo sinatinyuka kujya kukamusaba kuko nta mutekano wanjye naba nkizeye nyuma yo kuvayo. Byongeye ngo udukingirizo bafite ni utugenewe abubatse kandi hano mu cyaro, ni ho hantu honyine uba wabasha kukabona byoroshye. Urubyiruko rero dukwiye gutekerezwaho, kuko natwe dufite umubiri erega hari igihe byanga.”

Umwe mu Bajyanama b’Ubuzima, Madeleine agira ati “Urubyiruko rwacu ntabwo turwigisha gukoresha agakingirizo, ahubwo tubatoza kuguma ku muco w’ubusugi n’ubumanzi bakomera ku kwifata. Iyo byanze bagomba kujya kwihigira, twe udukingirizo baduha ni utugenewe gufasha abubatse muri gahunda yo kuboneza urubyaro; ndetse n’abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA.”

Kubw’ubuzima bwiza bwa buri muntu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ko Abajyanama b’ubuzima bakwiye kujya baha serivisi ikwiye ababagana bose.

Ati “Udukingirizo bahabwa n’Ibigo Nderabuzima si utwo kubika, bakwiye kujya badutanga ndetse n’urubyiruko rukatubona. Natwe turashyiramo imbaraga tube twazongerwa, ndetse habeho n’ahandi hantu bashobora kujya badukura biboroheye. Kandi twungutse n’igitekerezo; tuzareba uko mu Bajyanama b’Ubuzima hakongerwamo n’abakiri mu myaka y’urubyiruko, gahunda zizarushaho kugenda neza.”

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ubusanzwe wizihizwa ku wa 12 Kanama buri mwaka, washyizweho hagamije kuzirikana uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu, no kubakangurira kurushaho gutanga umusanzu wabo mu guhindura ubuzima bw’abatuye isi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.