Safi Emmanuel
Abanyabamga Nshingwabikorwa b’imirenge ine mu Karere ka Nyamasheke Intara y’iburegerazuba banditse amabaruwa basezera akazi.
Aba bakozi basezeye bakurikiye uwari Umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza muri ako karere na we wakuwe mu kazi mu minsi ishize, ndetse n’Umuyobozi w’akarere wegujwe ku wa 23 Ukwakira 2023. Muri aka karere kandi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere n’Umuyobozi wari ushinzwe imirimo rusange bari muri gereza.
Abayanyamabanga Nshingwabikorwa basezeye barimo Mudahigwa Felix wari Gitifu w’Umurenge wa Nyabitekeri, Nabagize Justine wari uw’Umurenge wa Ruharambuga, Bigirabagabo Moise wari mu wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.
Bivugwa ko Komite Nyobozi y’Akarere isuzuma ayo mabaruwa abanditse basezera bagasubizwa hagakurikiraho ihererekanyabubasha.
Turacyakurikirana imvo n’imvano n’iri sezera ry’akazi kuri aba bakozi tukazababibamenysha.
Gusezera kwabo kwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29, Werurwe, 2024, amabaruwa y’abo bayobozi agezwa ku buyobozi bukuru bw’Akarere ka Nyamasheke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Placide Muneza, yabwiye itangazamakuru ko na we ayo makuru yayumvaga akaba agiye kubikurikirana.
Umwe muri aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basezeye ku mirimo ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yavuze ko Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamasheke ariyo yabasabye gusezera ku mirimo yabo.
