Ku munsi we wa kabiri wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, umukandinda Dr Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Nyamasheke, aho we, umufasha we n’abandi bamuherekeje bahuriye n’abayoboke be n’abandi baturage bake bari baje kumva imigabo n’imigambi ye.
Habineza wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien, nyuma yo guhabwa ikaze, yijeje abari aho ko naramuka atsinze amatora azabaha byinshi birimo n’ubwato n’umuhanda wa kaburimbo Cyato- Rangiro-Tyazo hasanzwe umuhanda w’igitaka utameze neza.
Habineza yagize ati “aha muri Nyamasheke hari ikibazo cy’ubwato, bakeneye ubwato buzajya bubafasha kuva hano kugera ku Gisenyi, nidutorwa tuzahita tububashyikiriza, ndetse n’umuhanda Cyato-Rangiro-Tyazo tuzawushyiramo kaburimbo urusheho kuba nyabagendwa,a baturage bave mu bwigunge.”
Bwiza.com dukesha iyi nkuru igaragaza ko ku kibuga cy’umupira cya Kirambo kiri mu kagari ka Kigoya, mu murenge wa Kanjongo muri aka karere ni ho Dr Frank Habineza yahuriye n’abaturage, yabasabye amajwi na we abizeza byinshi azabakorera nibayamuhundagazaho, haba ibyihariye muri aka karere ndetse n’iby’igihugu cyose, birimo kubarindira umutekano ku buryo bwose bushoboka burimo no gushyiraho ibyogajuru n’indege zitagira abapilote (drones) zo gufasha abashinzwe umutekano kuwucunga neza.
Nk’uko biri mu migambi y’ishaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Habineza atangaza ko mu bindi azabakorera harimo kuzabamara inzara ashyiraho politiki z’ubuhinzi avuga ko zisobanutse ugereranije n’iziriho.
Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga avuga ko azarushaho gutsura umubano n’ibindi bihugu birimo u Burundi n’u Bufaransa, kuko akomezwa kubabazwa n’ukuntu umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeza gusubira inyuma, we ngo akaba afite urufunguzo rwo gukemura iki kibazo.
Agaruka ku bijyanye n’ifunga n’ifungura avuga ko hari na gereza zitazwi aho umuntu afungwa akamara amezi 3 cyangwa 4 nta dosiye. Yanavuze ku kibazo cy’ubutaka ko azakuraho ubukode bw’ubutaka gakondo.
Bamwe mu baturage baje kumureba batangaje ko bumva ibyo yemeye nabishyira mu bikorwa bizateza igihugu imbere nk’uko giteye imbere ubu, ariko bakibaza niba ibyo avuga adakabya, cyangwa aho yakura ubushobozi nubwo we avuga ko yabubona.
Panorama
