Mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’i Burengerazuba, ingo zirenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26,000) zitari zifite amashanyarazi zigiye kuyahabwa mu rwego rwo kwihutisha iterambere muri aka Karere no kugeza amashanyarazi kuri bose.
Gasigwa Landfried; umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko ko nibamara guha amashanyarazi izo ngo zingana n’ingo 26,558 bizaba bivuze ko ingo hafi ya zose muri aka Karere zizaba zifite amashanyarazi.
Gasigwa akomeza avuga ko izo ngo zizahabwa amashanyarazi ziherereye mu Mirenge yose 15 igize akarere ka Nyamasheke, ndetse bateganya ko bizagera muri Kamena 2025 icyo gikorwa cyo gucanira ingo 25,558 cyarangiye.
Akomeza avuga ko icyo gikorwa cyatangiye gukorwa kandi REG iri kugifashwamo na kompanyi ebyiri z’inyamahanga, imwe y’abahinde yitwa MBH Power Ltd ndetse n’indi y’abanyatuniziya yitwa STEG, izo kompanyi akaba ari zo zatsindiye isoko ryo gutanga amashanyarazi kuri izo zitagiraga amashanyarazi muri Nyamasheke.
Uyu muyobozi avuga ko akazi ko kubaka imiyoboro kageze ku kigero cya 60% ndetse hari ingo zisaga 1200 zamaze gucanirwa muri uyu mushinga, ahandi bari kugenda bubaka imiyoboro y’amashanyarazi no kuhashyira za “Transformers”.
Kugeza ubu ingo zisaga 46,500 zingana n’ijanisha rya 74,5% nizo zifite amashanyarazi muri Nyamasheke, harimo 48,2% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugali na 26,3% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba.
Ingo zimaze kugezwaho ayo mashanyarazi abaturage bavuga ko bari kuyabyaza amafaranga
Mukahirwa Francine, ni umuturage utuye mu Mudugudu wa Ruhinga II, Akagari ka Kagata, Umurenge wa Bushenge muri aka karere ka Nyamasheke. Ari mu baturage bamaze guhabwa amashanyarazi muri iyi gahunda iri gukorwa yo guha amashanyarazi ingo 26,000.
Avuga icyo amaze kugeraho nyuma yo kubona amashanyarazi yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda kuba yaradutekereje ibicishije muri REG, mbere serivisi z’amashanyarazi zijyanye no gushesha ibinyampeke, kwiyogoshesha, gufotoza impapuro n’izindi twazikuraga kure muri centre ya Bushenge ndetse tugategesha amafaranga menshi, ariko ubu byose birahari hano nta kibazo kandi twatangiye kwiteza imbere.”
Ukwizagira Anastase nawe ni umuturage utuye muri uyu mudugudu wa Ruhinga II. We amashanyarazi yahise ayabyaza umusaruro ashinga akabari ndetse azana n’icyuma gisya ibinyampeke.
Ukwizagira avuga ko amaze kugera kuri byinshi mu gihe gito birimo kuba yarahise yigurira inzu, ndetse abaturage ntibakijya kure gushesha kuko yabazaniye icyuma kibikora.
Mu Rwanda ingo zisaga 80,5% zimaze kugezwaho amashanyarazi.