Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Jeannette Kagame yasabye ababyeyi guha abana amahirwe angana

Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abagore, Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yasabye abanyarwanda guha abana b’abahungu n’abakobwa amahirwe angana mu rwego rwo kubaka umuryango uzira amakimbirane.

Madamu Jeannette Kagame, ubwo yatangaga impanuro mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, ku rwego rw’igihugu wabereye mu murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke ku wa 8 Werurwe 2019, yabwiye abawitabiriye ndetse n’abanyarwanda bose ko kudasumbanya abana ari byo bizatuma u Rwanda rugira ingo zizira amakimbirane n’ubukene.

Yagize ati “Umuryango niwo shingiro ry’igihugu. Dufite inshingano rero zo kuwuherekeza, mu kerekezo twihaye cyo kubaka Umunyarwanda ushoboye, ubayeho neza kandi utekanye.”

Yibukije Abahungu n’Abakobwa ko ari bo igihugu gihanze amaso nk’abagize umuryango w’ejo. Ati “Mukomeze gukorana umwete kandi mwongere ubumenyi munakomeza kubera bagenzi banyu urugero rwiza.”

Yashimiye kandi abarezi kubera ubwitange n’urukundo bakorana umurimo wabo. Ati “Muri twese, ntawe utaranyuze mu biganza byanyu. Dushima cyane rero, umurimo mukora n’imbuto mweza zubaka u Rwanda.

Yagarutse ku bihe abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ababyeyi kujya babwiza abana ukuri kandi bakabatoza umuco wo gukunda igihugu. Ati “Turi mu mwaka tugiye  kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,  tunazirikana Kwibohora kw’Igihugu cyacu. Nifuza kubibutsa ko Umuryango ari irerero rya mbere ryigisha umuntu gukunda igihugu no guharanira ubumuntu.”

Akomeza agira ati “Dutinyuke kuganira n’abana bacu kuri iyi ngingo, tubabwize ukuri,  aho tutabishoboye twifashishe abandi babyeyi cyangwa ababizobereyemo. Tubatoze indangagaciro zo kugunda igihugu no kurwanya ikibi icyo ari cyo cyose. Bityo dukomeze kuba mu gihugu cyiza.”

Nyirahabimana Phelomene ni umubyeyi w’imyaka 48, atuye mu murenge Kagano, akaba ari umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima. Avuga ko bishimiye ko uyu munsi wabereye mu karere kabo, bibereka ko abayobozi babatekereza ariko kandi n’umugore wo muri ako karere hari aho ageze mu iterambere.

Ati “ubu umugore w’i Nyamasheke abasha kuba yajya muri banki akagurizwa kimwe n’uko umugabo abikora kandi kera ntibyashobokaga. Mu buzima tubakangurira ko urugo rufite umutakano ndetse n’isuku ari rwo rushobora kugira abana bafite ubuzima bwiza, n’ubwo haba byose ariko nta mutekano ubugwingire buraza.”

Avuga kandi ko bafata umwanya wo kuganiriza abana by’umwihariko abana b’abakobwa bakorerwa ubukangurambaga mu kwirinda inda zitateganyijwe no gutwita imburagihe.

Ngaboyaruti Yohani Batisita, utuye mu murenge wa Mushikiri, avuga ko uyu munsi awufata nko gusubiza ijambo abagore ndetse ukaba n’umunsi w’umuryango. Ati “tuwufata nk’umunsi duha agaciro umuryango. Uburinganire mbona ari ubyuzuzanye hagati y’umugabo, umugore n’abana buri umwe akora ibyo ashoboye undi adashoboye bose bagatahiriza umugozi umwe urugo rugatera imbere.”

Iradukunda ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. We abona impamvu abana batwara inda babiterwa n’irari ry’ibintu babonana bagenzi babo baturanye cyangwa abo bigana, agashaka kuba nka mugenziwe ntabashe kwakira uburyo abayeho bigatuma yishora mu busambanyi.

Akomeza agira ati “hari n’ababyeyi batagira abana babo inama, ntibababe hafi, umwana ntabashe kumenya uko yitwara, bikamutera guhura n’ibyo bishuko. Aho niga sinkunze kubona abana bazitwara kuko baba batugiriye inama cyane.  Ariko abo duturanye bibabaho bigatuma bahagarika amashuri yabo ndetse bakangwa n’umuryango bavukamo, bigatuma bangara ku gasozi n’intego yari afite zose zirahagarara”

Avuga ko uyu munsi  umufasha kongera guha agaciro umubyeyi we ndetse akanahigira byinshi akumvako ashoboye kandi adakwiye kwitinya. Asaba abana cyane cyane abakobwa ko bakwiye kuwuha agaciro, bagahesha ababyeyi babo icyubahiro no kujya bumva impanuro z’ababaruta ndetse n’ababyeyi babo.

 

 

Abagore bari bakereye ibirori

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities