Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Nyamata: Abaturage bo mu karere ka Kicukiro batangiye kubakira inzu y’ubucuruzi abamugariye ku rugamba

Hon Seraphine Mukantabana n'abandi bayobozi bitabiriye umuganda batangiza igikorwa cyo kubaka inzu y'ubucuruzi mu mudugudu wa Nyaruvumu (Ifoto/Panorama)

Bishatsemo ubushobozi buri wese uko yifite, abaturage bo mu mugudu wa Kinunga, Akagari ka Kanserege, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, bakusanyije inkunga igera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo baremere abamugariye ku rugamba batuye mu mujyi wa Nyamata, babukira inzu y’ubucuruzi aho batuye mu mudugudu wa Nyabivumu.

Ni mu mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, itsinda ryaserukiye abatuye umudugudu wa Kinunga, ryifatanyije mu muganda n’abakozi n’abayobozi ba Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), batangira igikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi igenewe abamugariye ku rugamba bubakiwe muri uwo mudugudu.

Iyi nyubako ije ari igisubizo cy’inyungu ku mafaranga batangaga ku bukode bw’inzu bakoreragamo ndetse n’urugendo bakoraga bajya aho bacururiza. Ibi bigarukwaho na Bakundukize Janvier, umwe mu bamugariye ku rugamba utuye muri uwo mudugudu, akaba na Perezida wa Koperative Twisungane Nyaruvumu.

Agira ati “Twatangaga buri mwaka amafaranga agera ku bihumbi Magana atatu na mirongo itandatu y’ubukode. Twakoreraga kure ku buryo kugenzura ibikorwa byatuvunaga, ibyo byose ni inyungu kuri koperative.”

Mudacogora Innocent ni umukuru w’umudugudu wa Kinunga. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yadutangarije ko igitekerezo cyo gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bakigize ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohora, bagashaka icyo bakorera abagize uruhare mu kubohora igihugu.

Agira ati “Twunguranye ibitekerezo ku kintu twakora ngo turemere abamugariye ku rugamba, twitanze buri wese uko ashoboye tubinyujije muri komite twashyizeho. Twegereye Komisiyo ishinzwe gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe, tubagezaho icyifuzo cyacu. Batuyoboye hano mu karere ka Bugesera, tuganira n’abagenerwabikorwa, batugezaho icyifuzo cy’uko koperative yabo idafite aho ikorera, bakeneye inzu y’ubucuruzi ibegereye.”

Mudacogora akomeza avuga ko abaturage bitanze uko bashoboye, bakazubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Asaba abandi baturage kujya batekereza abamugariye ku rugamba kuko bafite ibibazo bibagoye mu buzima kandi barabohoye igihugu.

Hon. Seraphine Mukantabana, Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), ashimira abaturage batuye umudugudu wa Kinunga, anasaba abamugariye ku rugamba gufata neza inkunga bahabwa bakazibyaza umusaruro kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Agira ati “…Baratwegereye batubwira ko bashaka kugira icyo bakorera abamugariye ku rugamba, dusanga hagomba kubakwa inzu yabafasha mu gukora ubucuruzi. Iki gikorwa ni cyiza kuko cyerekana urukundo abanyarwanda bafitiye abaruharaniye. Ibi bikorwa ni ibyerekana ko umutekano n’amahoro dufite bifite aho byaturutse kandi abanyarwanda babizirikana. Turashimira cyane abatuye umudugudu wa Kinunga umutima mwiza berekanye….

Abamugariye ku rugamba na bo tubasaba kujya bahera ku nkunga nk’iyi bahawe bagakomerezaho biteza imbere, ntibazemere ko hagira ikibasubiza inyuma. Bibuke ko ababafasha bagomba kugira aho bahera, kuko tubasiga ahasigaye na bo bakinogerereza.”

Umudugudu wa Nyaruvumu utuwemo n’abamugariye ku rugamba bari mu miryango icumi. Koperative bashinze bahereye ku mafaranga y’ingoboka bahabwa na Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, aho buri wese yatanze umugabane w’amafaranga ibihumbi cumi na bibiri (12,000Frw), Akarere ka Bugesera kabaha inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda; mu mwaka umwe gusa umutungo wa Koperative ukaba ufite agaciro gasaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw).

Rene Anthere

Hon Seraphine Mukantabana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Ndekezi Kizito n’abandi bayobozi bitabiriye umuganda batangiza igikorwa cyo kubaka inzu y’ubucuruzi mu mudugudu wa Nyaruvumu (Ifoto/Panorama)

Bakundukize Janvier, umwe mu bamugariye ku rugamba utuye muri uwo mudugudu, akaba na Perezida wa Koperative Twisungane Nyaruvumu (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi bari mu gikorwa cyo gutangira kubakira abamugariye ku rugamba (Ifoto/Panorama)

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bari mu muganda wo kubakira abamugariye ku rugamba inzu y’ubucuruzi mu mudugudu wa Nyaruvumu (Ifoto/Panorama)

Sendika y’abubatsi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) yiyemejegutanga umuganda wayo kugeza inzu yuzuye (Ifoto/Panorama)

 

 

1 Comment

1 Comment

  1. Pingback: Nyamata: Abaturage ba Kinunga bubakiye abamugariye ku rugamba inzu y’ubucuruzi – Panorama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities