Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017, Nyamurinda Pascal wahoze ayobora ikigo cy’Indangamuntu ni we utorewe kuyobora Umujyi wa Kigali.
Nyamurinda yegukanye uyu mwanya atowe n”inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku majwi y’agateganyo 161 atsinze uwo biyamamazaga hamwe Umuhoza Aurore wabonye amajwi 35.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wahise arahirira uwo mwanya yatorewe, yijeje abanyakigali ko agiye guhangana n’inzira zose za ruswa kandi akanoza imyubakire.
Agira ati “Akajagari karahari icyo twifuza ni uko umujyi wahinduka ukagendera ku gishushanyo mbonera ariko si ikintu wavuga ngo cyarara gikemutse umunsi umwe, nabyo ni ibintu bisaba kuganirwaho byaba abaturage ubwabo, byaba inzego z’ibanze ari nyobozi ndetse n’abajyanama tuzabiganiraho kugira ngo turebe uko bishyirwa mu bikorwa bitagize umuntu n’umwe bibangamira mu buryo bwihuse.”
Ku kibazo kijyanye no guhangana na ruswa, Nyamurinda agira ati “Nta guca ku ruhande umukara ni umukara umweru ni umweru, ruswa ni Torelence zero. Niba hari abashingiraga kuri ruswa ibyo bakoraga sibyo ndakeka ko bitazongera, ruswa niba ari cyo kibazo cyatumaga hari abubaka mu kajagari, ibyo tuzabirwanya ndabibijeje tuzakora ku buryo ruswa icika mu bayitwazaga.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis na we yasabye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali guhangana n’imyubakire y’akajagari, hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi.
Agira ati “Hari gahunda zari zihari zatangiye; turabasaba gushyiramo ingufu abanyarwanda batuye umujyi bakabona aho bagomba gutura n’uko bagomba kubaka ibibaza byabo, uburyo bumwe bwo kwihuta ni uko mufatanya n’abaturage. Ibi nitubikora twihuta bizadufasha kurwanya akajagari hari abitwaza ko nta gishushanyo mbonera kigaragaza imiturire ku buryo burambuye bagakomeza gukurura ahajagari nk’uko binyuranyije n’itegeko tugomba no gukomeza kubyamagana kuko akajagari gateza akagajari nk’uko mwabivuze.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, ni umugabo w’imyaka 53 y’amavuko. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza (Ao) muri International Public Affairs (ibirebana imibanire n’ibihugu), afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) muri Project Management (gucunga imishinga).
Nyamurinda yabaye umudipolomate mu muryango w’Abibumbye i New York imyaka itanu, yakoze mu nzego z’umutekano, nyuma aba umuyobozi w’ikigo cy’indangamuntu kugeza ku wa 3 Gashyantare 2017, umwanya wakurikiwe no kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Nyamurinda Pascal na Umuhoza Aurore ubwo biyamamazaga imbere y’Inteko itora. (Photo/Courtesy)

Nyamurinda Pascal arahira nyuma yo gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali. (Photo/Courtesy)
