Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza, yataye muri yombi abagabo 19 bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo no guhungabanya umutekano w’abaturage.
Iyi operasiyo Polisi yayikoze mu rukerera rwo kuri uyu wa kane Tariki ya 05 Ukuboza, 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Umuseke, yatangaje ko abafashwe bakomoka mu midugudu itandukanye yo mu kagari ka Mututu no mu Murenge wa Nyanza na Kibirizi.
Mu bafashwe harimo abajura, abateza urugomo n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Agira ati “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”
Umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara, yaburiye abishora mu byaha kubireka kuko ibikorwa byacu byo kubashaka no kubafata bikomeje.
Polisi y’igihugu ishimira abaturage ubufatanye mu gutanga amakuru ku bantu nk’aba, kugira ngo bature mu midugudu itarangwamo ibyaha.
Aba bakekwaho ibi byaha bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.
Panorama
