Abatuye mu Murenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyanza, bishimira uburyo bwo gushinganisha ubuhinzi bwabo n’ubworozi, nk’uko babisobanuriwe. Bakaba barafashe ingamba ntakuka, nyuma yo kumenya akamaro bifite ku mibereho yabo.
Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’Umuryango Ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TIR), nyuma yo gusura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bikorerwa muri uyu Murenge, hagamijwe gusuzuma iterambere bizanira umuturage.
Kanani Celestin, ni umuhinzi w’urutoki, ukorera mu Kagari ka Kirambi, akaba ashima ibyo ubuhinzi bwe bwamugejejeho, asaba ko bafashwa mu kurwitaho nk’igihe rugira uburwayi, ndetse no kubona amasoko ahagije y’umusaruro.
Ati “Urutoki ni igihingwa gishobora guteza umuturage imbere, nararuhinze ku buryo ubu ikibazo cya Mituweli n’ibindi byose bisaba amafaranga, tubivana ku rutoki muri rusange. Umusaruro w’urutoki ino muri Nyagisozi turawufite, ariko nta soko dufite.”
Umurenge wa Nyagisozi kandi ugaragaramo ubworozi bw’amatungo maremare, ku buryo hafi ya buri muryango, ubasangana inka. Ni iterambere abaturage bishimira, bakavuga ko babutezeho byinshi, nyuma y’aho basobanukiwe uburyo bwo gushinganisha ubuhinzi-bworozi bwabo.
Mukansanga Innocente, utuye mu Kagari ka Rurangazi, mu Mudugudu wa Kami, yagize ati “Njyewe nabanje kubifata nk’umuntu utabishyikira, nibaza nti ni gute, inka ari iyawe, ni wowe izateza imbere ku giti cyawe,…[ ] umuntu yakwishingira itungo ryawe abifitemo iyihe nyungu?! Nkora ubuhinzi n’ubworozi, nagize ishyaka rero, negereye goronome w’Umurenge musobanuza, ndetse ampa ingero z’abantu bafashe ubwishingizi baza no gushumbushwa zapfuye; naje gusanga koko bikora, kandi ndabyiyemeza.”
Yongeraho ko yafashe ingamba zo kwitabira ubu bwishingizi, kuko yumvise ko ari inyungu ze nk’Umuhinzi-mworozi.
Ati “Imyumvire yamaze guhinduka njyewe, nukuri narabikunze, nahise mfata ingamba ko ngiye gushaka amafaranga nanjye nkashyira inka n’imyaka yanjye mu bwishingizi. Kugira ngo umuntu abone inka ni imbaraga zikomeye, iyo uyifite utaragiye mu bwishingizi igapfa, kugira ngo uzabone indi biragoye; ariko iyo wagiye muri ubwo bwishingizi uba uhatanze imbaraga zikomeye. Leta ibasha kugushumbusha, ukongera ugasubira mu bworozi, iyo umuntu yabuze ubworozi agira ubworo!”
Umuyobozi w’Ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Nyanza, Nzungize Gustave, avuga ko bafite ingamba ku bibazo bigaragara mu buhinzi n’ubworozi, mu rwego rwo kuzamura iterambere.
Ati “Koko habayeho ikibazo cy’uburwayi bw’urutoki, ariko uko iminsi igenda ishira bigenda bikemuka, hamwe n’uburyo bwo gufata neza urutoki, muri gahunda tumaze iminsi dutangiye ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo. Dufite icyizere ko bizatanga umusaruro, bamaze kumenyera ishuri ry’abahinzi mu murima: ni uburyo abahinzi begerana babifashijwemo n’umufashamyumvire, bagahurira mu murima w’umuturage runaka, bakiga uburyo bwo kurwanya indwara, bafata neza insina zabo, bahinga n’izindi nshya. Ni kimwe no mu bworozi, abaturage bakwiye kwita ku matungo bayakurikiranira hafi ndetse bakitabira gahunda y’ubwishingizi; ifasha mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.”
Bijejwe gufashwa kubigeraho
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango Ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TIR), yavuze ku musanzu bizeza umuhinzi n’umworozi, mu kwiteza imbere.
Ati “Ikintu dukora cyane ni ubuvugizi, dutekereza rero kuza gukorera muri aka Karere, ni uko twabonaga ko hari ubuhinzi n’ubworozi bishobora kuzamura umuturage, akagira n’ubuzima bwiza kurushaho. Njye byanshimishije cyane ko mwamaze kumva akamaro k’ubwishingizi, ibitarishingirwa nk’ibishyimbo; maze kubyumva kenshi, ariko kandi mwumvise ko babiteganya.”
Akomeza Ashima umurava w’abahinzi n’aborozi mu guteza imbere ibyo bakora, abizeza ko hamwe n’Akarere, bagiye gukora ubuvugizi, bakaganira bareba ibishoboka, kuko gahunda idashyigikiwe na Leta ngo idashobora no guhindura ubuzima bw’abantu.
Akarere ka Nyanza ni kamwe muri 2, Umuryango TIR ukoreramo; kagizwe n’Imirenge 10, Utugari 51 n’Imidugudu 420. Gatuwe n’abaturage 323 719, babarizwa ku buso bungana na 671,2 km2. Inka 800 mu zihororerwa zamaze gufatirwa ubwishingizi, ndetse na Hegitari zisaga 100 z’ubutaka buhingwaho.
UMUBYEYI Nadine Evelyne