Bamwe mu bakobwa n’ababyeyi bakiri bato bo mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma bavuga ko biteguye kubyaza umusaruro uko bikwiye ibikoresho bijyanye n’imyuga bize bahawe, bikazababera imbarutso n’ishingiro ry’iterambere rirambye.
Ibi aba bakobwa n’ababyeyi bakiri bato bo mu murenge wa Rwabicuma, babitangarije Panorama nyuma yo guhabwa ibikoresho binyuranye bijyanye n’imyuga bize, babifashijwemo n’umuryango utari uwa Leta, FXB Rwanda, binyuze muri gahunda yawo “Igire Turengere Umwana”.
Nyirabeza Mariam, ni umwe mu rubyiruko wahawe ibikoresho. Avuga ko agiye gukora cyane akiteza imbere, ahereye ku nkunga y’ibikoresho by’ibanze byo kudoda ahawe.
Agira ati “FXB niyo yandihiye ndiga none mpawe n’imashini. Nzayifata neza n’ibindi bampaye nkore cyane ndizera ko umwaka utaha nazaba mfite n’indi, nkarushaho gutera imbere. Nta bushobozi nari mfite.”
Nyirantambara Liziki, ni umubyeyi ukiri muto w’abana babiri, asoje kwiga umwuga ahabwa ibikoresho. Avuga ko kujya mu ishuri byamushimishije. Na we ashimira FXB yamufashije akaba abonye n’ibikoresho by’ibanze azifashisha ashyira mu bikorwa ibyo yize.
Agira ati “Abana ba njye bamaze gukura, nzakora cyane bishobotse nanjye, ku buryo mu myaka itatu nzaba mfite atoriye nkurikije ubushake mfite n’ibikoresho by’ibanze mpawe, nziteza imbere.”
Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta FXB Rwanda ku rwego rw’Igihugu, Kayitaba Emmanuel, avuga ko ibikoresho bitangwa nyuma yo guhugura abazabihabwa uko bakora imishinga yo kwiteza imbere ndetse bakanigishwa imyuga. Asaba abahawe ibikoresho kuzabifata neza kandi bakabibyaza umusaruro bahereye ku masomo bize ndetse bagahanga udushya.
Agira ati “Iyo tubahaye ibikoresho tuba tugira ngo babashe gushyira mu bikorwa ibyo bize, babashe kwibonera akazi banakabonere n’abandi. Turabashishikariza kubifata neza, kwirinda kubigurisha cyangwa kubyangiza bakumva ko ari amahirwe babonye kugira ngo bibabere urufunguzo rw’ubukire.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, avuga ko abahawe ibikoresho ari amahirwe babonye, abasaba kubifatana neza bakazibeshaho.
Agira ati “Ubumenyi mwahawe mwongereho indangagaciro z’umunyarwandakazi. Muharanire kubaho kandi neza namwe muzatange akazi.”
Abahawe ibikoresho mbere bageze kuki?
Uwiringiyimana Sumaa afite imyaka 19 y’amavuko. Ni umukozi mu ruganda rw’imyenda i Nyanza. Avuga ko inkunga yahawe yamufashije kuri ubu akaba afite icyerekezo cy’ubuzima ashingiye ku mafaranga yinjiza n’ubwizigame akora.
Abakobwa n’ababyeyi bakiri bato bize imyuga bahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize kuri iyi nshuro basaga 274 bo mu karere ka Nyanza, harimo abize kudoda n’abize gutunganya imisatsi.
Rukundo Eroge